Jali:Gitifu w’Akagari k’Agateko Uwimana aravugwaho gusenyera abaturage ubwiherero bamaze igihe bakoresha – Baratabaza bataribasirwa n’Umwanda

Abaturage bo mu Kagari ka Agateko, barinubira isenywa ry’ubwiherero n’ibikoni batabanje guteguzwa, mu gihe bavuga ko aribwo bamaze imyaka irenga itatu bakoresha.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Agateko, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, barinubira ibikorwa bavuga ko bibabaje byo gusenyerwa ubwiherero, ibikoni na douche byakozwe batabanje guhabwa integuza, no kwitegura ngo bamenye ahandi bazajya bajya kwituma.

Ubwiherero Gitifu yasenye harimo amazi y’isuku n’impapuro z’isuku bakoresha, ababukoreshaga baribaza niba bituma mu muhanda.

Ibi bikorwa byakozwe n’ubuyobozi bw’Akagari ka Agateko, uyu wa 7/1/2026 byari birangajwe imbere n’uyu Gitifu witwa Uwimana Jean Luc, waje aherekejwe n’abanyerondo n’abarinda umutekano bazwi nka DASSO, burira ibipangu bagwamo imbere binjiramo bagasenya ibyo bikoresho by’isuku.

Mu baturage bagizweho ingaruka harimo Murindabigwi Cyprien na Musabyeyezu Oliva, bavuga ko baciwe intege n’uko ibi bikorwa byakozwe mu buryo batari biteze.

Baribaza impamvu yabikoze.

Bati:“Twabibonye bitunguranye, nta nteguza n’imwe twahawe. Badutunguye tudahari burira ibipangu nk’abajura, basenya ubwiherero n’ibikoni. None se ubu turajya kwituma he? Mu muhanda cyangwa mu bihuru? Turashobewe.”

Gitifu Uwimana Jean Luc yabwiye HANGA NEWS ko impamvu yasenye ibi bikorwa ari uko byubatswe ku butaka bw’Akagari.

Icyakora, bamwe mu baturanyi bavuga ko iyo mvugo idafite ishingiro, kuko uwo muyobozi ari mushya mu Kagari, mu gihe ubwiherero n’ibikoni byasenywe bimaze imyaka irenga itatu bikoreshwa nta kibazo.

Barasaba kurenganurwa bataribasirwa n’Umwanda.

Andi makuru yizewe agera kuri HANGA NEWS avuga ko hashobora kuba hari impamvu zishingiye ku makimbirane, aho ushinzwe irondo muri ako gace (Cell Commander), Murangwa Innocent, uzwi ku izina rya P.C, ngo yaba yaravuze ko azihimura kuri aba baturage abashinja kumusuzugura, kuko ibi byakozwe niwe wari uhagarariye inzego z’umutekano (Irondo).

Ibi bibaye mu gihe Gahunda ya Leta y’u Rwanda ishyira imbere ko buri rugo rugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura.

Igitangaje kuri bamwe, ni uko abayobozi bakwiye gukangurira abaturage kubaka ubwiherero aribo bavuga ko barimo kubusenya.

HANGA NEWS yagerageje kuvugana na Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, kugira ngo agire icyo abitangazaho, ariko kugeza ubu nta gisubizo kiratangwa.

Gitifu Uwimana Jean Luc, uvugwaho gusenya ubwiherero bw’abaturage.

Yadusabye amafoto y’ibyakozwe yayagejejweho , nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

Abaturage basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, hakamenyekana ukuri ku cyabaye, kandi hagatangwa ubutabera ku babangamiwe n’iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *