DDEA wa Kicukiro yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari ka Karambo byubatswe n’abaturage

Kicukiro – Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (DDEA), Madamu HussAnny Monique, uyu wa 7/8/2026 yafunguye ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga. Ni inyubako y’ibyumba bitandatu yubatswe ku bufatanye n’abaturage, yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi zegerezwa abaturage, aho ibiro bishya biteganyijwe kuzafasha abaturage ba Karambo kubona serivisi nziza kandi zihuse mu bikorwa bya buri munsi.

Mu ijambo rye, DDEA wa Kicukiro yashimiye abaturage bagize uruhare mu kubaka iyi nyubako, agaragaza ko ubufatanye bwabo ari urugero rwiza rw’uruhare rw’abaturage mu kwiteza imbere no gushyigikira gahunda za Leta zigamije iterambere rirambye.

Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage gukomeza kubungabunga iyi nyubako no kuyibyaza umusaruro, kugira ngo ikomeze gutanga umusanzu mu kunoza imitangire ya serivisi.

Uyu muhango wahujwe no kwizihiza Umuganura, umunsi ugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo umurimo, ubufatanye no gusangira umusaruro. Abitabiriye uyu munsi bongeye kwibutswa akamaro ko gukomeza kwimakaza umuco w’ubwitange n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.

Kubakwa kw’ibiro bishya by’Akagari ka Karambo ni kimwe mu bimenyetso by’uko ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro mu guteza imbere imibereho myiza n’imitangire ya serivisi zegerejwe abaturage.

Abaturage bitabiriye ari benshi, gutaha iyi nyubako.

Hari abayobozi mu nzego z’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *