Bugesera-Rweru: Umurobyi yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kugaragara ava amaraso mu kanwa no mu mazuru
Bugesera: Umurobyi yapfiriye ku kiyaga cya Rweru, hategerejwe ibisubizo by’isuzuma rya muganga
Mu gitondo cyo ku wa 30 Nyakanga 2026, ku kiyaga cya Rweru giherereye mu mudugudu wa Nyiragiseke, akagari ka Kintambwe, umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Ndururutse Yusuf, wari usanzwe akora umwuga w’uburobyi.
Amakuru HANGA NEWS yamenye aturutse ku bakoranaga na nyakwigendera avuga ko basanze yapfiriye aho yari yaraye. Bavuze ko bageze aho yari aryamye mu gitondo basanga akiryamye, ariko arimo kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru.
Abo bakoranaga bavuga ko bakimubaza uko amerewe, yababwiye ko yumva ameze nabi. Bahise batangira gushaka uburyo bwo kumugeza kwa muganga, ariko batarabubona ahita yitaba Imana.
Umugore wa nyakwigendera yavuze ko umugabo we yari yavuye mu rugo ku wa 28 Nyakanga 2026 agiye kuroba. Yongeyeho ko no mu gihe yari avuye mu rugo yari afite ikibazo cyo kuva amaraso mu mazuru.
Umurambo wa Ndururutse Yusuf wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma rizagaragaza icyateye urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, avuga ko ubuyobozi na bwo butegereje ibisubizo by’isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa Ndururutse Yusuf ntikiratangazwa ku mugaragaro, kuko hagitegerejwe raporo y’abaganga bakoze isuzuma ry’umurambo.

