ACP Rutikanga yatanze umuburo ku myitwarire igayitse mu tubari n’utubyiniro no mu bitaramo
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abajya mu bitaramo bambaye hafi y’ubusa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yihanangirije abajya mu bitaramo bambaye imyenda itwikira umubiri ku rugero ruto ndetse n’abagaragaza imyitwarire idakwiriye mu tubari, utubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi.
ACP Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazongera kwihanganira imyitwarire ibonwa nk’igayitse mu myidagaduro, ashimangira ko hazakorana n’abategura ibitaramo, aba DJ n’abandi bafite aho bahurira n’ikorwa ry’imyidagaduro kugira ngo hirindwe ibikorwa bidakwiye.

Mu butumwa bwe, ACP Rutikanga yavuze ko abantu bumva ko imyidagaduro yo mu Rwanda idahagije bakwiye gushaka ahandi hantu bashaka imyidagaduro nk’iyo, aho kugira ngo bazane imyitwarire Polisi itifuza kubona mu gihugu.
Ati: “Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera.”
Yongeyeho ko Polisi izakorana n’abafite uruhare mu gutegura no kuyobora ibitaramo, barimo abategura ibitaramo ndetse n’aba DJ, kugira ngo imyitwarire itemewe idakomeza kugaragara mu myidagaduro.
Ati: “Tuzakorana n’abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera.”
ACP Rutikanga kandi yagaragaje impungenge z’uko iyo myitwarire idakumiriwe ishobora kugira ingaruka ku muryango Nyarwanda no ku isura y’imyidagaduro yo mu gihugu.
Yagize ati: “Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b’ibisenzegeri gusa.”
Iyi miburo ije mu gihe ibitaramo, utubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi bikomeje kuba hamwe mu hantu hakundwa cyane n’urubyiruko mu kwidagadura. Polisi ishimangira ko kwidagadura bidakwiye kujyana n’imyitwarire ishobora gufatwa nk’inyuranyije n’indangagaciro cyangwa umutekano rusange.

Polisi y’u Rwanda irasaba abitabira ibitaramo, abategura ibikorwa by’imyidagaduro n’abakora mu tubari no mu tubyiniro kugira uruhare mu kubaka imyidagaduro itekanye kandi yubahiriza amahame agenga imibereho y’abantu.

