Uganda-Mpigi: Hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanazirikanwa abajugunywe mu mazi bagatembanwa kugeza muri Victoria

Mu gace ka Gollo mu Karere ka Mpigi muri Uganda, kuri uyu wa Gatanu habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Uganda, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi batandukanye.


Iki gikorwa cyaranzwe n’ibihe byo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, by’umwihariko hibukwa abishwe bakajugunywa mu nzuzi, imigezi n’ibiyaga byo mu Rwanda. Imibiri yabo yatembanywe n’amazi, imwe igera no mu Kiyaga cya Victoria, kikaba cyarabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe.


Abatanze ibiganiro muri uyu muhango bagarutse ku mateka y’ayo mahano, basobanura uburyo Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, bamwe bakajugunywa mu mazi hagamijwe kubambura ubuzima no gusibanganya ibimenyetso. Bashimangiye ko ayo mateka akwiye gukomeza kwibukwa kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Banibukije ko Kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari umwanya wo gukomeza kubaka ejo hazaza heza, himakazwa ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Basabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ukuri n’ubutabera.


Iki gikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku mazi nk’ikimenyetso cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside batigeze babona aho bashyingurwa mu cyubahiro, bikaba byabaye umwanya wo kongera kwiyemeza ko amateka nk’ayo atazongera kubaho ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *