Umuhanzi Gisupusupu aravugwaho ubutekamutwe n’ubuhemu – Bamutegereje mu ituze Bar umunsi w’igitaramo bamuburira irengero
Gisupusupu avugwaho gusubika igitaramo atabimenyesheje abari bamutegereje, Manager we avuga ko azamukurikirana mu nzira z’amategeko kuko yamutekeye imitwe
Umuhanzi Karyamatoki Nsengiyumva, uzwi cyane ku izina rya Gisupusupu, aravugwaho kutitabira igitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 25 no ku wa 26 Nzeri 2026 muri Ituze Bar, i Ruhura mu Karere ka Bugesera, bikaba byateje ikibazo hagati ye n’umuntu uvuga ko ari Manager we. Ndetse n’abari biteye ko ataramira mu kabari Kano bibateza igihombo.

Nubwo abateguye igitaramo bari biteze ko uyu muhanzi aza gutaramira abakunzi be, igitaramo nticyabaye, bituma bamwe mu bari bakitabiriye cyangwa bari bategereje umuhanzi bavuga ko batunguwe n’ibyabaye.
Manager asaba imbabazi abari biteguye igitaramo.
Nibishaka Vital, uvuga ko ari Manager wa Gisupusupu kandi ari na we wari ufite mu nshingano gutegura iki gitaramo, yabwiye HANGA NEWS ko asaba imbabazi abantu bose bari biteguye kwitabira igitaramo.
Ati: “Tubiseguyeho. Ikibazo cyabaye nta ruhare nigeze mbigiramo umuhanzi yarantengushye. Icyo mbijeje ni uko tugiye gukora ibishoboka byose uyu muhanzi aryozwe ibyo yakoze.”
Vital avuga ko iki cyari igitaramo cya kabiri Gisupusupu yari agiye gukora kuva amufite mu nshingano, ndetse ko bombi bari baragiranye amasezerano yemewe imbere ya Noteri.
Yagize ati: “Twagiranye amasezerano yemewe n’amategeko imbere ya Noteri. Yabanje gutaramira muri Ikizere Bar, nyuma ku wa 25 Nzeri 2026 twari kujya muri Ituze Bar muri Bugesera.”
Avuga ko mbere y’igitaramo yari yamaze guha umuhanzi amafaranga yari yasabye kugira ngo yitegure, kandi ko ibintu byose byari byateguwe Afishe na Audio zihamagarira abantu zakozwe bizwi nawe abizeza ko azaba ari tayari.
Ati: “Natunguwe n’uko yemeye n’amafaranga ya mbere yasabye yo kuba yitegura narayamuhaye, ibintu byari ku murongo. Umunsi w’igitaramo ndamuhamagara numva arimo kuvuga ibintu wagira ngo yasinze.”
Vital avuga ko ateganya gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko ibyo ashinja Gisupusupu ku bijyanye n’imyitwarire, birimo kuba acyeka ko akoresha ibibyabwenge , Ati”Arahindagurika cyane.., ni ukuzabanza tukamujyana I Butare tukamenya niba nta kibazo afite mu mutwe, ndacyeka ko akoresha ibiyobyabwenge ari ntabyo bituma agira imyitwarire idasanzwe”.
Gisupusu ahakana ko Vital ari Manager we.
Ku ruhande rwe, Gisupusupu yahakanye ko Nibishaka Vital ari Manager we.
Yabwiye HANGA NEWS ko Manager we yari Alain Mukurarinda, ariko akaba yaritabye Imana, nyuma hakaza Munyambo Vincent.
Ati: “Manager wanjye yari Alain Mukurarinda, yarapfuye. Nyuma uwamfashe yitwa Munyambo Vincent. Uwo Vital ni umutekano, simwemera.”
Gisupusu kandi avuga ko adafata Vital nka Manager we, bityo akaba atemera ko amuhagararira muri izo nshingano.
Ku bijyanye n’amasezerano, Gisupusupu avuga ko atazi gusoma no kwandika.
HANGA NEWS yabajije Gisupusupu niba inyandiko y’amasezerano yasinyweho yaba ibonetse, n’uko yabibona.
Yasubije ati: “Ntabwo nzi gusoma no kwandika.”

Nibishaka Vital we avuga ko kuba Gisupusupu atazi gusoma no kwandika bitavuze ko atigeze asinya amasezerano.

Ati: “Yego, ni byo, ntazi gusoma ariko yateye igikumwe mbere y’uko Noteri amusomera ibikubiye mu masezerano, kandi namuhaye amafaranga akimara gusinya, ahubwo umuntu wese uzategura igitaramo akamutwara ataciyeho azahomba ninjye manager we wemewe n’amategeko”.

Vital avuga ko niba Gisupusupu yaba afite undi muntu umuhagararira mu buryo bwa Manager, kandi akaba yarasinye indi kontaro mu gihe amasezerano yabo yari agikurikizwa, na byo bishobora gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Ati: “Niba afite undi Manager akaba asinye kabiri azi neza ko hari undi yasinyiye, ndamugeza mu nkiko. Ibyo yankoreye byaba ari ubutekamutwe.”
Kugeza ubu, ikibazo kiri hagati ya Gisupusupu na Nibishaka Vital gikomeje gutegereza ibisobanuro birambuye ku masezerano bombi bavuga, ndetse n’uko inzego bireba zizacyitwaramo mu gihe umwe mu mpande yazitabaza.

