Kamonyi: Polisi yafatanye umuntu udupfunyika turenga 873 tw’Urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyepfo ku bufatanye n’abaturage yafashe umugabo w’imyaka 28 witwa Imanizabayo Landouald ukekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza, gucuruzi ibiyobyabwenge aho kuri uyu wa 01 ukwakira 2026 yafatanywe udupfunyika turenga 873 tw’urumogi, arutwaye kuri moto.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, kugirango ashyikizwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho ibyaha, birimo gukwirakwiza, gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa abafite uruhare mu bikorwa ibyo aribyo byose binyuranyije n’amategeko.
Ati:“Turashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakekwaho ibyaha, birimo gucuruza, gukwirakwiza, kunwa, kwitera, ibiyobyabwenge n’abagira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, kandi tukaburira abakora ibinyuranyije n’amategeko kubireka kuko ubu twabihagurukiye kandi nta kwihanganira abishora muri ibi bikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.”
CIP Hassan Kamanzi yavuze ko abaturage basabwa kwirinda amahitamo mabi yo kwishora mu byaha, abazakomeza kubigiramo uruhare bazakomeza gufatwa no gukurikiranwa hakurikijwe amategeko, kugeza igihe ibi bikorwa bigayitse bizacika burundu.
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi n’izindi nzego gufata abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Ati: “Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, kandi turabasaba gukomeza ubwo bufatanye no kudufasha gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo dufatire hamwe ingamba mu guhashya burundu abakora ibinyuranyije n’amategeko.”
Polisi ikomeza gusaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku bantu babicuruza, babitunda cyangwa bagira uruhare mu bindi bikorwa bifitanye isano na byo.

