Musanze:Haravugwa Serivise mbi mu cyahoze ari ISAE-Busogo – Abahagana baratabaza leta

Umwe mu baturage yandikiye ubutumwa HANGA NEWS atabaza Bugira buti”Birababaje kubona umuntu yaka service aho twize muri ISAE-Busogo hakaba hashize imisi 13 yose kuburyo bigiye kumbuza amahirwe”.

Yakomeje agira ,ati:”Nasabye Academic Transcripts mu cyahoze Ari ISAE- Busogo kubera ko ariho nize none amaso yaheze mu kirere”.

Uyu muturage ,avuga ko yatse ibyangombwa kuva Tariki ya 09/06/2023 ariko ikibabaje Ni uko umukozi ubishinzwe witwa Asiel Habimana yamuhamagaye akamubwira ko dossier ye yayibuze.

Yongeye ati:”Namubwiye ko ngiye kumwoherereza coppy bansinyiyeho, muhamagaye mubwira ko nabyohereje ambwira ko nta cachet iriho anyikiza”.

Kuva ubwo ndamuhamagara ntayifate nanamwandikira agasoma ntansubize.

Ndasaba kurenganurwa?

Uyu muturage ,yasoje ubutumwa bwe, agira ati:”Niba badashaka kuzimpa basi nibansubize amafaranga yanjye nazishyuye? naho kumbuza amahirwe byo ndabona ariyo ntego bafite kandi benda kuyigeraho kuko nyuma yo kuwa 25/06 ntacyo zizaba zikimariye”.

Uyu Habimana Asiel ushyirwa mu majwi gukora nabi, HANGA NEWS twamubajije iby’iki kibazo inkuru irinze isohoka ntacyo aradutangariza, nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

One thought on “Musanze:Haravugwa Serivise mbi mu cyahoze ari ISAE-Busogo – Abahagana baratabaza leta

  • June 22, 2023 at 4:11 pm
    Permalink

    Ibyangombwa si ubuntu BYO guhubukira gutanga. Bagomba kubanza kugenzura ko Koko wowe ubusaba ari wowe. Umukozi niba yakoze akazi ke wiza uvuga ko yagukerereje kuko ntagahunda mwahanye ujya gusaba akazi. Ese igihe warangirije kuki utazisabye mbere hose? Wari hehe? Mwa banyamakuru mwe mwandika inkuru mutabajije ubuyobozi bw’ ikigo namwe ntago muri serious!!!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *