Abagize urugaga rw’Amakoperative (NCCAR ) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abagize ihuriro ry’amakoperative na Fadaration mu Rwanda (NCCAR) barasabwa gukomeza kugira uruhare mu kubwiza ukuri abakiri bato ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hagamijwe kubarinda gufatiranwa n’ubujiji bwo kutamenya amateka nyayo yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside.
Babisabwe mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’amakoperative bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye ku rwibutso rwa Gisozi basuye kuri uyu wa Kane Tariki 22/6/2023.
Umulisa Jeannette, umuyobozi wa NCCAR yasabye aba bakozi ko bakwiye kuba hafi y’abarokotse no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango itazongera kubaho mu Rwanda.
Yasabye kandi buri wese kumva ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi adakwiye kugorekwa, ko ntawe ukwiye kurebera cyane ko abenshi babizi kuko babibayemo.
Yagize Ati” Turi mu bihe bigoye twibukamo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zacu zishwe zizizwa uko zavutse. Turabasaba ko mwagira uruhare mu kwamagana abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko muzi ukuri kuko mwayibayemo, bityo rero ni mwebwe muzi ibijyanye n’amateka mwanyujijwemo”.
Nkurikiyinka Jean Nep, n’umuyobozi wa koperative y’abahinga icyayi mu Rwanda, yabwiye HANGA NEWS ko ashimira inkotanyi zarokoye abicwaga. Avuga ko hakiri urugendo rwo guhangana n’abagifite imitima yinangiye kandi ikaba ikirimo ingengabitekerezo.
Akomeza asaba ko abakiri bato baganirizwa bakabwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kuyagoreka.
Yagize Ati” Turashimira buri wese wagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga, ariko turacyafite urugendo rurerure kubera ko hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside batarunamura icumu, bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko bacyumva ko amazuru agifite umwanya mu buzima bwabo.
Tugomba gukomeza kwigisha neza amakeka yaranze ababyeyi bacu duhereye kubavutse nyuma ya Jenoside kuko tutabigishije bazigisha ibiterekeranye”.
Kugeza ubu iki kigo cya RCA gikorana n’amakoperative asaga ibihumbi 11 mu gihugu cyose, abarizwamo abanyamuryango basaga Miliyoni 5,300 z’abanyarwanda bahwanye na 40% byaturage batuye Igihugu nkuko ibarura rusange ku nshuro ya 5 ryabigaragaje.

Umuyobozi wa NCCAR ashyira Indabo ku rwibutso.

Hari n’umuyobozi w’abamotari bwana Ngarambe Daniel.

Ubwo bari ku rwibutso bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Bitabiriye gusura Urwibutso ari benshi.

Hakurikiyeho ibiganiro.

Bari mu biganiro,ku rwibutso rwa Kigali.

