Bumbogo:Abahoze ari abazunguzayi barashimira leta yabubakiye isoko ryabafashije gutera imbere

Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi, barashimira Leta yabavanye mu mihanda bagahabwa isoko ryiza ryitwa ‘Coraxon Market ”riherereye mu kagali ka Kinyaga , ahazwi nka Zindiro ,mu murenge wa Bumbogo,akarere ka Gasabo.

Ibi nibyo byatumye uyu wa 15/12/2023 bakoze ibirori by’ubusabane bagamije gushimira ubuyobozi ndetse n’umukuru w’Igihugu Perezida Kagame , n’ibirori byahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo, CNF, inzego z’umutekano, byabereye imbere y’iri soko kugirango abacuruzi bose babyitabire.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahoze bacururiza mu mihanda, ngo mbere y’uko babona iri soko bahoraga bahanganye n’abashinzwe umutekano, kuko gucururizaga mu muhanda ubwabyo ari uguhungabanya umutekano, kurigisa imisoro no gutuma abacururiza mu masoko batabona abakiriya.

Musabyimana Audy, ni umwe mu bacururizaga mu muhanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi, ubu akaba ari n’ubuyobozi wiri soko ry’abazunguzayi ,avuga ko yirukankanywe kenshi n’abashinzwe umutekano kuko yahoraga acungana na bo ngo batamufata bakamwambura ibyo yacuruzaga, rimwe na rimwe akagwa, akavunika ariko ngo ubu aracuruza mu mutekano usesuye.

Yagize ati: “Mbere nkiri mu muhanda, nahoraga mpanganye n’abashinzwe umutekano, ncunganye na bo kuko batubuzaga gucururiza mu muhanda ariko twe tukumva ko ari ukuduhohotera, ariko ubu twabonye ko ari twe twari tubangamiye umutekano kuko twatumaga abacururiza mu isoko batabona abaguzi, ndetse n’imisoro dutanga ubu mbere ntayo twatangaga.”

Uyu mucuruzi ukiri muto avuga kandi ko nyuma yo kugera mu isoko rishya akunguka kandi agakorera mu mutekano usesuye yasanze yari yarayobye kujya gukorera mu muhanda, akavuga ko iyo atekereje icyo yitaga inyungu yo gucururiza mu muhanda asanga ahubwo cyari igihombo kuri we.

Musabyimana, asanga ibyo yagezeho kimwe n’abandi bari kumwe bavananye mu muhanda babikesha imiyoborere myiza y’igihugu, kuko babonye ko abantu babayeho mu buzima bubi bwo guhora biruka mu mihanda ari ababyeyi bagahitamo kubashakira aho bakorera kuri ubu bakaba bameze neza bagacururiza mu mutekano usesuye ntawubakoma. Ati:”Niyo mpamvu twese twateguye uyu munsi dushaka gushimira leta ko yadukuye habi, turishimye cyeeeee, ariko byose tubikesha nyakubahwa Perezida Kagame, turi hano twese dufite ishimwe n’intashyo tumushimira ibyiza yatugejejeho”.

Ndayisabye Jean de Dieu, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Bumbogo, wari n’umushyitsi mukuru , yabwiye HANGA NEWS ko, iki gikorwa cyakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga kugirango bakangurire abakiri mu muhanda ko bavayo bakegera abandi bavuyemo cyane baze kureba uburyo ubuzima bwabagenzi babo bwateye imbere, ati:”Icya mbere, aba twakuye mu muhanda ,ubuhamya birivugira , icyo dusaba nuko abagiseta ibirenge bave mu mihanda begere bagenzi babo ,natwe ubuyobozi turi hano tugamije kubafasha cyane tubashakira igishoro cyo kuranguza”.

Muri ibi birori ,byibanze gushimira Umukuru w’Igihugu, Polisi y’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo, babafashije babona aho bakorera, kuri ubu bakaba batunze imiryango yabo kandi babayeho ubuzima bwiza buruta ubwo bahozemo bagicururiza mu mihanda.

Abacururiza muri iri soko bagira inama bagenzi babo bagikora ubucuruzi bwo mu muhanda kuyoboka amasoko bubakiwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali kuko ari bwo bucuruzi butanga amahoro, butanga urwunguko kandi bugahesha agaciro ubukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *