Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite azakorwamo n’abakorerabushake ibihumbi 70

Abakorerabushake babarirwa mu bihumbi 70 nibo bazakoreshwa mu matora ataha y’Umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, azakorwa muri Nyakanga umwaka utaha.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yabigaragarije mu biganiro yagiranye n’abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Muri ibi biganiro byibanze ku myiteguro y’amatora, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Oda Gasinzigwa yagaragarije abahagarariye imitwe 11 ya politiki yemewe mu Rwanda ibikubiye mu Iteka rya Perezida ryasohotse ku wa Mbere w’iki Cyumweru, itegeko ngenga rigenga amatora ryavuguruwe ndetse n’umushinga w’amabwiriza ya komisiyo ku matora mu gihugu.

Umuyobozi wa kabiri wungirije w’ishyaka PL, Twagirimana Epimaque na Mukabaranga Agnes uyobora PDC bashimangira ko ikiganiro nk’iki ari ingirakamaro cyane cyane mu gihe cy’amatora.

Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya pilitike yemewe mu Rwanda Nizeyimana Pie asobanura ko iyi mitwe ifite uruhare rukomeye mu kugenda neza kw’amatora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko muri aya matora y’umukuru w’igihugu yahujwe n’ay’abadepite hazifashishwa abakorerabushake bagera mu bihumbi 70.

Igaragaza kandi ko nyuma y’amabwiriza azasohoka mu minsi iri imbere, hazakorwa ubukangurambaga mu gihugu hose. Ibikoresho bizakenerwa byinshi muri byo byamaze kuboneka kandi ko nta n’ikibazo cy’ingengo y’imari gihari.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *