Mageragere:Imiryango irenga 70 yabanaga bitemewe n’amategeko yasezeranyijwe muri rusange”
Imiryango 70 yo mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere , yabanaga binyuranyije n’amategeko yashyingiranywe imbere y’amategeko, ku wa 1/7/2022.
Iyi miryango yasezeranyirijwe mu Murenge wa Mageragere yahujwe n’igikorwa kigamije kuzuza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Silas Hategekimana ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere w’agateganyo ,yavuze ko iyo abantu babanye byemewe n’amategeko hari byinshi bibafasha.
Yagize ati “Gusezerana imbere y’amategeko birafasha kuko iyo mwibaniye gutya gusa uba wishe itegeko, ni ukuvuga ngo rero ugomba kubanza kuryubahiriza ikindi kandi iyo mubanye bikurikije amategeko muba muzwi nk’umugore n’umugabo, naho iyo mwibaniye gutyo nta n’ubwo uburenganzira buturuka ku ishyingirwa mushobora kubusaba, cyane ko n’ababana muri ubwo buryo babana batekanye.”
Uyu muhango wo gusezeranya abageni wahagariwe na Uwera Claudine, Gitifu w’umurenge wa Nyamirambo wari uhari mu izina ry’umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza utabonetse.
Abaturage bavuga ko ahanini ababana badasezeranye biterwa n’ubukene, kutabyitaho n’izinzi ubuyobozi busanga zitagakwiye kuba imbogamizi yo kurenga ku mategeko.





