Abize mu ishuri rya Institut St Family Nyamasheke Fille ngo ni urufunguzo rw’Uburezi bufite ireme
Abarangije mu ishuri rya Institut Ste Famille Nyamasheke (Filles) ngo ubu bamaze kuba ubukombe kandi uburere baherewe muri iki kigo bwatumye baba abakobwa n’abagore bintangarugero uyu munsi.
Abize muri iri shuri,bavuga ko bashaka kwigisha abana bakihiga, umuco wo kwihangana no gukurikira amasomo bagamije kuziteza imbere mu buzima bwabo, iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru yabateye gutegura igikorwa bise *GARUKA USHIME MATABA* bashaka kujya bakora buri gihe kugirango bicarane n’abayobozi b’iki kigo, kurebera hamwe icyateza imbere iri shuri.
Bamwe mu banyeshuri bashimye ibyiza by’iyi gahunda ya GARUKA USHIME MATABA kuko byabateye ishyaka ryo kuzagera ikirenge mu cya bakuru babo.
Bagize bati « Mu by’ukuri ukuntu tubayeho dusenyera umugozi umwe ku buryo ubuyobozi n’abanyeshuri twungurana ibitekerezo, ku buryo GARUKA USHIME ari isura nziza y’abarangije aha yatuma natwe dufata umugambi wo gukora cyane kugirango tuzamere nkabo”.
Umuyobozi w’ikigo Sr Lucie NAGIRUWISHEMA yasabye abana gukomeza kwihatira kwiga badategwa cyangwa ngo barangazwe n’iby’ubu bigezweho anongeraho ko icyo gikorwa cya GARUKA USHIME MATABA ari ingenzi mu gutera abanyeshuri bakiharererwa ishyaka.
Musenyeri wa Kiriziya Gatolika Dieudonné RWAKABAYIZA witabiriye uyu muhango akaba yanahatuye igitambo cya MISA yasabye ababyeyi ko baba hafi y’abana babo kuko ishuri ryonyine ridahagije, kuko ubufatanye n’ababyeyi ari inzira nziza yo kurema umuntu muzima, kuko ubufatanye bwa mwalimu n’ababyeyi ari ryo shingiro ryo gutanga umusaruro nyawo ku mwana.

Bamwe mubize muri iki kigo bitabiriye gahunda ya Garuka ushime.

Habayeho n’umuhango wo kuremera.

Ubwo abahize batangana impanuro ku banyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri.

Umuyobozi w’ikigo yifatanyije nabo batera igiti cy’urwibutso.

Musenyeri wa Nyamasheke aha impanuro ababyeyi n’abanyeshuri.

Abanyeshuri bari ku ntebe y’ishuri bari kumva impanuro.

