Gisagara: Habonetse ubuvumo bwakoreshwaga n’Abami ba kera mbere yo gutera ibihugu bitandukanye
Mu Murenge wa Mukindo, mu Karere ka Gisagara, hashize amezi ane hatahuwe ubuvumo bwakoreshwaga n’abami ba kera mbere yo gutera ibihugu bitandukanye.
Abasheshe akanguhe bahatuye bavuga ko bwifashishijwe cyane n’umwami Ruganzu Ndoli ajya gutera abari barigize ibyigomeke ku ngoma ye.
Aho ubu buvumo buherereye ubu hari itaka ryabusibuwemo rirunze imbere y’umuryango ndetse ubu harazitiye mu rwego rwo kubuza benshi kubwinjiramo.
Ku mwinjiro wabwo umuntu yinjiramo yunamye ariko yagera imbere akabasha kugenda yemye cyangwa ahagaze, imbere, umuntu asangamo intebe, amashyiga, n’igitanda bikoze mu bitare.
Abasheshe akanguhe bahatuye bavuga ko babyirutse bababwira ko muri aka gace hari ubuvumo bwifashishwaga n’abami bo hambere bahakoreshaga nk’indake yo kwihishamo ndetse ngo bakanahashakira imitsindo ituma batsinda ibindi bihugu.
Kubera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubwubatsi byahakorerwaga, ubu buvumo ngo bwaje gusibama ndetse biranibagirana.
Mu mezi agera kuri ane ashize nibwo nyir’isambu yaje kubugwaho ari guhinga ahita afatanya n’abaturage kubusibura cyane ko ngo bari bafite amakuru ko bwahahoze.
Aba baturage bahatuye bavuga ko bashingiye ku mateka ya cyami arangwa muri aka gace, hakwiye gutunganywa neza hagahindurwa ahantu nyaburanga abantu bakajya bahasura.
Uretse ubu buvumo buri muri uyu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo, RDB rugaragaza ko mu Rwanda hasanzwe hari ubuvumo busaga 50 busurwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
RBA

