Kimisagara:Kamayirese Jean D’amour yatorewe kuyobora FPR- Inkotanyi mu kagari Katabaro

Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, cyane mu kagari ka Kimisagara, kuri iki Cyumweru Tariki ya 22/10/2023 wazindukiye mu matora yo kuzuza inzego zitari zifite abayobozi, guhera kuri  Chairperson bo mu tugari  kugeza ku ngaga zishamikiye kuri uyu muryango mu midugudu.

Ni amatora yasize Umuyobozi ushanzwe ayobora ihuriro rizwi nka Kigali Leather Cluster Kamayirese Jean D’amour atorewe kuyobora uyu muryango mu kagali ka Tabaro.

Chairperson mushya muri Kano kagali yabwiye HANGA NEWS ko ashimira abanyamuryango ahereye kuri Chairman Paul Kagame, abizeza ko azashyira imbere ubufatanye n’abanyamuryango mu bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu, ubutabera, imiyoborere n’imibereho myiza, urwego rw’umudugudu rukazitabwaho by’umwihariko.

Ati:”Nzashyira imbaraga guteza imbere urubyiruko, amahirwe dufite ihuriro rya Kigali leather cluster, ntabwo twifuza ko urubyiruko rujya mu muhanda Kandi dufite amahirwe yaho bakorera , Kimisagara yacu dufatanyije Chair Person Kalisa Jean Sover dufite Intego yo kubaka Ubukungu butajegajega”.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge, na bo basabye abatowe kwirinda kujenjeka ahubwo bakita ku rubyiruko n’iterambere ry’umujyi muri rusange, inshingano bemeza ko ziremereye.

Ati “Icyo mbona bagomba gushyiramo imbaraga cyane ni uguteza imbere urubyiruko ari nabyo abiyamamaje bavugaga, n’ibikorwa remezo nkuko mu bona koko muri Nyarugenge bimaze gutera imbere, ni ugukomeza gushyiramo imbaraga kugirango umujyi wacu urusheho gusa neza.”

Yatorewe kuyobora FPR mu kagari ka Tabaro, Umurenge wa Kimisagara.

Abandi batowe , umwe ashinzwe imibereho myiza undi  ibumuso ashinzwe Ubukungu.

Amatora yaciye mu Mucyo.

Icyumba cyabereyemo amatora.

Amatora yabereye muri sale y’umurenge wa Kimisagara.

Ubwitabire bwari 💯.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *