Huye-Rusatira: Abaturage b’akagari ka Buhimba basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Abaturage b’akagari ka Bubimba, mu murenge wa Rusatira, akarere ka Huye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi baruhukiye muri urwo rwibutso.

Abasuye bagera kuri 58, uyu wa 29/6/2025 basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ihagaritswe.

Nshimiyimana Laurent, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira wari n’intumwa y’akarere ka Huye, yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, kubera ko ari ubwo buryo bwo kwiga amateka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Yagize ati “Kwibuka ni inshingano za buri muturarwanda wese akaba ari yo mpamvu twaje kugira ngo twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agarana n’ikinyamakuru HANGA NEWS yagira ati “Tuba tugamije kugira ngo dutekereze kuri aya mateka y’urwangano n’ubugome twashowemo na Leta mbi n’ubutegetsi bubi, bwatumye Abanyarwanda bamarana aho Abatutsi benshi bahasize ubuzima”.

Yakomeje asaba abaturage n’umurenge wa Rusatira, gukomeza gusura uru rwibutso kugira ngo barusheho kumenya amateka bityo bajye babasha gusobanurira abakiri bato amateka y’ibyabaye. No kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko uyu mwaka mu murenge wa Rusatira hagaragaye case ebyiri.

Perezida wa Ibuka mu kagari ka Buhimba Mukagasana Anociatha yavuze ko iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyabafashije gukomeza kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda ni ngombwa ko tuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.”

Yakomeje avuga ko, Igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Kigali, cyatanzwe Tariki ya 5/4/2025 gishimangirwa Tariki ya 7/4/2025 umunsi wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo.

Yashoje ashimira abasirikare ba FPA- Inkotanyi, bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu buri munyarwanda mu gihugu yagaruye ituze, ikindi ya shimiye Minibumwe ko yakomeje kwita kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ubuvuzi abatuye mu kagali ka Buhimba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nta kibazo cy’ubuzima bafite , ikindi yagarutseho n’amacumbi babamo benshi inzu barimo zigeze igihe cyo gusanwa, asaba ko byashyirwa mu igenamigambi ry’akarere ka Huye bigakemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *