Bugesera:Meya Mutabazi yaburiye abagura n’abagurisha ubutaka nyuma yaho Rachel arimo gutabaza bamutekeye umutwe bamurya Miliyoni 15

Nyuma y’aho Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB ) rutaye Muri yombi abatekamutwe barimo abagurishaga Ubutaka bw’abaturage,bamwe mu baturage baragenda baza kurega aba batekamutwe.

Mu baganiriye n’itangazamakuru barimo Uwitwa Rachel Muhongayire,wari ahagarariye Uwitwa Rehema mukumugurira ikibanza,uyu Rachel yatumwe na Rehema kumugurira ikibanza cya Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda harimo ibibanza bibiri bitandukanye.

Ngo amafaranga bayahaye abiyitaga ba Nyiri bibanza bava inda imwe abandi ari Umukecuru n’umusaza wari uhagarariye aba basaza, amafaranga yaje kwishyurwa kuri compete y’abanki y’abaringa kuko Ubugenzacyaha bwakurikiranye bugasanga zidaheruka gukora.

Nyiri bwite witwa Rehema yaje kuzana amafaranga yo gukora ihererekanyabubasha ( Mutation) ibihumbi Magana atanu, (500,000) haje Umwe undi avuga ko ataboneka ko yaherekeje umukuru w’igihugu Paul kagame mu matora,nibwo gukora Mutation byanze barataha icyo gihe Mutation irasubikwa.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera , mu murenge wa Nyabagendwa baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kubera ubutaka bwaha buhenze hagenda hagaragara abatekamutwe baza kugurisha ubutaka butari Ubwabo,Ndetse bamwe mu baturage bemereye itangazamakuru ko babonye Rachel azana n’abantu bamugurishije ubutaka butari Ubwabo.

Itangazamakuru riganira n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yaburiye abaturage bo mu karere ka Bugesera ko bagomba kugira amakenga kubaza kugura cyangwa kugurisha ubutaka, byaba Ngombwa bakitabaza Ubuyobozi bw’umudugudu mu gihe bagiye kugura ubutaka.

Mu gihe itangazamakuru ryaganiraga na Rachel,yatewe agahinda n’ishavu ryuko mugenzi we witwa Rehema bari babanye neza akaba yaramenyereye no kumugurira ibibanza none aba bajura bakaba bamuhemukiye, uburi arimo gutakambira inzego zitandukanye asaba ubutabera ko bwakurikirana aba bajura bakamusubiza amafaranga yabahaye asaga Miliyoni 15 Rwf, ngo abonetse yayasubiza Rehema bakagumya kubana kivandimwe.

Itangazamakuru riganira n’ubugenzacyaha Bukuru,Umuvugizi w’ubugenzacyaha Nkusi Faustin, yavuze ko bagumya gukurikirana ibibazo ( Dossier) ziri gukomeza kuzamwa n’abatanga, cyane dossier z’ibirego kuraba bajura zigahurizwa hamwe,ariko nawe asaba abaturage kuba maso kubashaka kurya imitungo yabo mu buriganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *