Mageragere:“Yamubwiye ko azamuca umutwe akawumanika nka Gaddafi, anamwita umwana w’Interahamwe: Akatiwe imyaka 2”

Uwise mugenzi we ‘Umwana w’Interahamwe’ yakatiwe imyaka ibiri..

Umuturage wo mu Murenge wa Mageragere watukiye mugenzi we mu ruhame ibitutsi nyandagazi birimo no kumwita umwana w’Interahamwe. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri, harimo umwaka umwe usubitswe.

Ibi byaha uyu muturage yari akurikiranyweho byabereye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba, Umudugudu wa Nyarumanga mu Karere ka Nyarugenge.

Ku wa 17 Mata 2026, Hasingizwimana Gratien uzwi nka Seif, yatanze ikirego, arega umuturanyi we ko yamubwiye amagambo arimo ibikangisho ko azamuca umutwe afatanyije n’umugabo we hanyuma akawumanika nk’uko baciye uwa Gaddafi.

Yasobanuye kandi ko uwo muturanyi we amutuka amubwira amagambo mabi aho amwita mayibobo , akamwita ’umusangwisi’ ndetse no kumwita umwana w’Interahamwe.

Yavuze ko amuvangura kubera idini rye asengeramo aho amwita icyihebe cya Boko Haram na al Shabab kubera ko ari Umuyisilamu.

Hasingizwimana kandi yanavuze ko uregwa amutuka ibitutsi nyandagazi kuri nyina, aho amubwira ko azamurisha imyanya y’ibanga y’umubyeyi we.

Uyu muturanyi we kandi ngo ayobora amazi ava ku nzu ye akayayobora iwe akamusenyera urupangu ndetse ubuyobozi bukabimubuza ariko akabikora ubugira kabiri.

Ikindi ngo cyamubabaje ni ukuba ngo mu gitondo abyuka agasanga yajugunye amazirantoki mu rugo rwe.
Mukagahima yaburanye ahakana ibi byaha akavuga ko Hasingizwimana amubeshyera ko aho batuye ahamaze igihe kinini kandi nta wundi muturage bigeze bagirana ikibazo.

Raporo yakozwe n’inzego z’ibanze ndetse n’abatangabuhamya bose bahamije ko Mukagahima yatutse Hasingizwimana ndetse anamubwira amagambo mabi, bahamije ko atari ubwa mbere uyu muturage aregwa ibyaha nk’ibi.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko Mukagahima Donatha ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.

Urukiko rwahanishije Mukagahima Donatha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, agasubikirwa umwaka umwe mu gihe cy’umwaka umwe, undi mwaka umwe akawurangiriza mu Igororero no gutanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko Mukagahima Donatha aha Hasingizwimana Gratine indishyi zose hamwe zingana na 1.210.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *