Gicumbi:Ibiryabarezi biri gukenesha abaturage – Umusore yiyahuye amaze kuribwa Igare

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, bari gutaka ubukene baterwa n’ibiryabarezi, baravuga ko bakina uyu mukino bakaribwa, barasaba ko ibi biryabarezi bwakurwa mu mujyi kuko biri kubakenesha.

Abaganiriye n’itangazamakuru uyu 28/7/2022 baravuga ko bari kugurisha ibyo batunze kugirango barebe ko bagaruza amafaranga batangiye gushyira mu biryabarezi ariko bikarangira nayo bayariwe, ati:”Hano mu mujyi wa Byumba tumaze gukena kubera Ibiryabarezi ,Harubwo umuntu ava gupagasa agaca aho biri yayashyiramo bikayarya , iyo ubonye ashize ushakisha uko wabona andi bigatuma tugurisha imyenda yacu cyangwa ibyo dutunze tugamije kureba ko twagaruza Ayo byatwaye bikarangira nayo agiye”.

Aba baturage bavuga ko insoresore zirirwa ahari ibi biryabarezi iyo bibariye bagashirirwa bituma bajya kuyashakisha kumbaraga ,harimo abajya kwiba no gushikuza telefoni mu nzira abagenzi.

Hari nabo birya amafaranga kwihangana bikabananira ,bagahitamo kwiyahura, urugero batanga n’umusore utuye ahitwa Kibangu uherutse kugurisha Igare ayo arigurishije yose bikayarya, ati:”Umusore wari utuye Kibangu bagurishije Igare ibihumbi 100 Rwf, yose ayashora mu kiryabarezi kirarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa”.

Ngezehumuremyi Theoneste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba ,avuga ko abaribwa n’ibi biryabarezi baba babyijyaniye , Kandi bakomeza gutera hejuru iyo batsinzwe gusa. ati:”Icyo tubasaba nuko ujya gukina ikiryabarezi (Umukino w’amahirwe) agomba gutekereza neza mbere yuko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko iwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi biryabarezi banyirabyo basora, ikindi iyo bakiriye nayo kigomba kubarya.

Ikindi avuga nuko Ibiryabarezi bigomba gukinirwa ahantu bisanzuye Kandi hari n’umutekano hagomba guhora umusekerite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *