Gahanga:Ubukangurambaga bwakomereje mu nteko y’abaturage-Hakozwe umuganda w’isuku hamenywa n’inzoga z’ibikwangari

Uyu wa 13/12/2022 mu Murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro,mu Kagali ka Kagasa, mbere y’Inteko y’Abaturage idasanzwe yiswe (Umutekano mu mudugudu) habaye ibikorwa bibiri bitandukanye bigamije Gukangurira abaturage kugira isuku no kurushaho kwicungira umutekano.

N’ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije Kurwanya igwingira ry’abana ,isuku n’umukutekano.

Ibyakozwe harimo ,umuganda w’isuku no Gutoragura iyarara muri Centre ya Kiyanja, Kumena inzoga zinkorano (Ibikwangari) zirenga Litiro ibihumbi bine 4000 Litres.

Umuganda wakozwe mu rwego rwo Gukangurira abaturage kugira isuku ndetse no ku rwanya ubusinzi hamenywa inzoga z’inkorano, ibi bikorwa byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Umutesi Solange wasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku haboneka inzoga z’inkorano kuko zihungabanya Umutekano Rusange Kandi zikaba zitera Indwara zitandukanye zigira ingarukambi ku baturage.

Ati:”Izi Nzoga mubona abazenga ntabwo bazinywa, nimwe baroga bazikora mu bintu bibi cyane, ibibazo byose mubona biri hano biterwa n’izi Nzoga , iyi gahunda mwatangije hano I Kagasa turayishyigikiye mukomereze aha turinde ubuzima”.

Rutubuka Emmanuel, Gitifu w’umurenge wa Gahanga, mu nteko y’abaturage yerekanye abaturage 5 bafashwe bazicuruza, abafashwe bemeye icyaha basaba imbabazi abaturage muri rusange bavuga ko bagiye kubireka bashakishe indi mirimo.

Yasoje ubutumwa asaba abaturage ubufatanye ,agira ati:”Mwabibonye ko dusinye imihigo na bamudugudu , Aya n’amarushwana dutangiye duce Inzoga z’inkorano dore isuku tuzatsinda imodoka tuyegukane izaze hano turirimbe intsinzi”.

Inteko yasoje , abaturage bashimira inzego z’umutekano zakoze akazi keza kuko ubusinzi bw’izi Nzoga bwari ikibazo mu mutekano.

Col. Kalisa, uhagarariye ingabo , Division ya mbere , yavuze ko icyambere n’umutekano ,ati:”Umutekamo ntabwo ari imbunda cyangwa amasasu, Inzoga nazo ziri mubihungabanya umutekano , twebwe ingabo , RIB, Dasso, Polisi, tuza kubunganira , turabashyikiye dufatanye kwibungabungira umutekano tuzatsinda ”.

Twe tubijeje ubufatanye.

Habanje umuganda w’isuku , w’itabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Gitifu , Rutubuka yakoze umuganda atoragura iyarara.

DEA ,Umutesi yereka abaturage ubibi by’inzoga bamenye muruhame.

Bamenya izi Nzoga , Gitifu yavuze ko bagiye kuzihagurukira zicike.

Izi zonga zamenewe muruhame.

Izi Nzoga zamenywe zikora mu mwanda.

Abanturage bitabiriye inteko ari benshi.

Inzego z’umutekano (Ingabo zitabiriye inkeko y’abaturage).

Abayobozi batandukanye bitabiriye inteko.

Abayobozi bamaze Gusinya imihigo ,bazengurutse mu baturage berekana ko bagiye gufatanya.

Ingabo zifatanyije n’abaturage gucinya akadiho.

Ibidomoro bengeramo izi Nzoga byari bifite umwanda.

Abafashwe bacuruza izi Nzoga ,beretswe abaturage basaba imbabazi.

Uwimana Sabrina ushinzwe iterambere muri Kagasa, asaba abaturage ubufatanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *