Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Equity Bank Rwanda ku cyamunara kivugwaho kutubahiriza amategeko
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, rwaburanishije urubanza No. RCOM00250/2026/TC, ruregwamo Equity Bank Rwanda, iregwa na Nizeyimana Athanase, uvuga ko iyo banki yateje cyamunara umutungo we mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu iburanisha, Nizeyimana Athanase yabwiye urukiko ko yari yasabye inguzanyo ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda muri Equity Bank Rwanda, ariko ko atahawe amafaranga yose yari yemerewe. Yavuze ko banki yamuhaye miliyoni 29 gusa, nyuma y’igihe gito ihita iteza cyamunara inzu ye y’amagorofa (étage) iherereye mu Mudugudu w’ubumwe, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.
Urega avuga ko iyo cyamunara yakozwe mu buryo butubahirije amategeko, ashingiye ku kuba banki yarateje cyamunara umutungo we itaramuha amafaranga yose y’inguzanyo yari yasabye kandi avuga ko yari yemerewe.

Akomeza Avuga ko banki yamuhemukiye kabiri kuko yanamushyize muri CRB kuburyo ntacyo yakora, Ati:”Reba, nawe ubwabo bemera ko amafaranga yose batayampaye, barangiza bakantereza cyamunara inzu, bakanashyira muri CRB bikaba byaratumye nfushaho kubaho nabi”.
Ku ruhande rwa Equity Bank Rwanda, umwunganizi wayo mu mategeko yasabye urukiko kubanza gushishikariza impande zombi kujya mu bwumvikane (mediation), kugira ngo harebwe niba ikibazo cyakemuka hadakenewe ko urubanza rukomeza kuburanishwa mu mizi.
Ukwezi , urukiko rwatanze ngo bumvikane kurangiye nta gikozwe, Uwunganira Athanase yabwiye HANGA NEWS ko yandikiye Equity bank Asaba guhura ariko byaranze , kugeza uyu munsi inkuru isohoka nta gisubizo barahabwa.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwazishishikarije kugerageza inzira y’ubwumvikane. Rwanategetse ko mu gihe ubwo bwumvikane bwaba butagezweho, urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi mu kwezi gutaha.
Kugeza ubu, nta mwanzuro wa nyuma urafatwa ku birego bya Nizeyimana Athanase cyangwa ku bisobanuro byatanzwe na Equity Bank Rwanda, kuko urubanza rukiri mu rwego rw’iburanisha.

