Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze rwasuye icyicaro cya Polisi na MINAFFET

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwibutsa urubyiruko rw’Abanyarwanda rubarizwa mu bihugu by’amahanga kurangwa n’indagagaciro Nyarwanda ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarutsweho ubwo urubyiruko 65 ruturutse mu bihugu binyuranye ku isi basuraga icyicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda ku munsi wa kabiri wa Rwanda youth Tour 2023 icyiciro cya 3.

CP Bruce Munyambo ushinzwe ibikorwa bya Community Policing muri Polisi y’u Rwanda; yashimangiye ko kuvuka nyuma ya Jenoside atari impamvu yatuma udahangana n’abayihakana bakanayipfobya.

Yongeraho ko nk’urubyiruko ruba mu mahanga intwaro ya mbere bafite ari ukuba bamaze gusobanukirwa ukuri kw’ibyabaye ndetse n’uko u Rwanda rwigobotoye aya mateka rukaba rukataje mu iterambere.

Uru rubyiruko kandi rwabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (MINAFFET) Dr. Vincent Biruta wongeye kubaha ikaze mu Rwanda no kubashimira kubw’iki gikorwa cyo gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *