Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (KLC) baratangaza ko bashyigikiye umukandida wa FPR Paul Kagame

Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ( Kigali leather cluster) baravuga ko bashyigikiye umukandida wa FPR nyakubahwa chairman Paul Kagame.

Ibi byatangajwe na Perezida wa KLC bwana Kamayirese Jean D’amour mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya HANGA NEWS uyu wa 3/7/2024.

Yagize ati:”Tuzi aho twavuye Kandi tuzi n’icyerekezi twerekezamo , niyo mpamvu turi inyuma y’umukandida wa FPR nyakubahwa chairman Paul Kagame tumwizeza ko tuzamotora 100%”.

Twababwira ko Kigali Leather Cluster, ari ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, riyobowe na Kamayirese Jean D’amour, aho bakomeje kwigira hamwe uko bagarura agaciro k’impu mu Rwanda , uyu muyobozi avuga ko yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho bakomeje ibikorwa byo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.

Bavuga ko bashyigikiye Chairman wa FPR nyakubahwa Paul Kagame.

Ngo bazamutora 100%.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa KLC avuga ko Aho nyakubahwa chairman Paul Kagame yimamariza aba ahari avuga ko KLC bamurinyuma.

Bose bashimangiye  ko bazatora Paul Kagame.

Inkoko niyo ngoma.

KLC yamwijeje ko bazamutora 100%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *