Kicukiro: Polisi yasabye Urubyiruko rusoje Urugerero mu Murenge wa Kigarama kurwanya icuruzwa ry’abantu

Urubyiruko rwari rumaze iminsi mu bikorwa by’Urugerero mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, rwasoje ayo masomo rusabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubutore no kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda, by’umwihariko bakarwanya icuruzwa ry’abantu.


Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026 n’Umuyobozi wa Polisi kuri Sitasiyo (Command Station) ya Kigarama, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwasozaga Urugerero.

Yagaragaje ko nubwo basoje amasomo, bagiye guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo n’ababashuka babizeza akazi keza mu mahanga nyamara ari umutego wo kubacuruza.


Yagize ati: “Mushoje amasomo, ariko hanze aha hari ibishuko by’abantu babashukisha akazi hanze. Si byo, nta kazi kabayo baba bagiye kubacuruza rero mubyirinde.”

Guhagurukira kurwanya icuruzwa ry’abantu
Umuyobozi wa Polisi muri Kigarama, yibukije uru rubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye gihonyora uburenganzira bwa muntu, abasaba kuba ijisho rya bagenzi babo n’imiryango yabo.

Yabakanguriye kujya batanga amakuru ku gihe igihe cyose babonye ibimenyetso by’abantu bashukisha urubyiruko akazi cyangwa amashuri mu buryo butizewe.


Yasabye kandi urubyiruko gukoresha neza ubumenyi n’indangagaciro bakuye mu Rugerero, birinda kugwa mu mitego y’ababizeza ubuzima bwiza bwihuse mu bihugu by’amahanga binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Urugerero nk’ishuri ry’uburere mboneragihugu
Urugerero ni gahunda igamije gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubunyarwanda, gukunda igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Mu gihe cy’amasomo, urubyiruko rwahawe inyigisho zitandukanye zirimo kurwanya ibyaha, kwimakaza umutekano no kwirinda ibiyobyabwenge.


Abasoje Urugerero mu Murenge wa Kigarama uko ari 132 bagaragaje ko amasomo bahawe yabongereye ubumenyi n’ubushishozi, biyemeza kuba intangarugero mu kurwanya icuruzwa ry’abantu no gukangurira bagenzi babo kwirinda ibishuko.

Umwe muri bo yagize ati: “Twize byinshi ku bijyanye n’uburyo abacuruza abantu bakoresha amayeri menshi. Tugiye kubibwira n’abandi kugira ngo hatazagira uwongera kugwa muri uwo mutego.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukorana n’inzego z’ibanze n’urubyiruko mu gukumira ibyaha no kubaka umuryango utekanye. Ubutumwa bwatangiwe i Kigarama bushimangira ko kurwanya icuruzwa ry’abantu bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane urubyiruko rukunze kwibasirwa n’iki cyaha.

Isozwa ry’Urugerero ryabaye umwanya wo kongera kwibutsa urubyiruko ko ejo hazaza habo hubakiye ku bushishozi, gukurikiza amategeko no kwirinda ibishuko byabashora mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *