Rutsiro: Umugabo wasinze kuri Bunani yuriye inzu ye arayisenya, abaturage barumirwa
Mu Karere ka Rutsiro ,hagaragaye umugabo wasinze ku Bunani, wagaragaye yurira inzu arayisenya, ibintu byateye impagarara mu baturage bari hafi aho.

Aya makuru yamenyekanye cyane nyuma y’uko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 1/1/2026 agaragaza uwo mugabo ari hejuru y’inzu ayisenya, abaturage benshi bamukikije ariko babura icyo bamufasha, kubera uko yari ameze nk’umusazi anabatera amabuye.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uwo mugabo yari atakigira imyitwarire isanzwe, bigakekwa ko yari yasinze inzoga yanywe uyu munsi ku Bunani, ari nayo mpamvu batigeze bashobora kumwegereza ngo bamugire inama cyangwa bamuhagarike.
“Twari benshi ariko twese twatinye kumwegera, kuko yari ameze nabi kandi dufite impungenge z’uko yagira uwo agirira nabi,”
Umwe mu baturage yagize.
Hari kandi amakuru akomeje kuvugwa n’abaturage, avuga ko mbere y’ibi uwo mugabo yaba yarahigaga umugore we agamije kumwica, ariko akamubura. Icyakora, aya makuru ntaremezwa n’inzego zibishinzwe, bikaba bikomeje gukurikiranwa.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntiziratangaza ku mugaragaro iby’uyu mugabo, gusa abaturage barasaba ko ibiyobyabweng byiganje kuri kano gace bikomeje guteza umutekano mucye n’ibibazo byo mu miryango.

Iki gikorwa cyongeye kwerekana ingaruka mbi zo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, cyane cyane mu bice by’icyaro, aho bikomeje guhungabanya umutekano n’imibanire myiza y’abaturage.
Source: koffitotv

