Mu murenge wa Kigali: Ubukangurambaga bwo gukingira indwara y’imbasa ikunze gufata abana
Tariki ya 25/07/2023, ku isaha ya saa 15h00- kugeza saa 17h00 habaye ,Inteko Rusange y’Abaturage, yabereye mu Murenge wa Kigali, yabereye mu Mudugudu wa Makaga mu kagali ka Rwesero.
Haganiriwe ku ngingo zikurikira, harimo ubukangurambaga ku gukingira Indwara y’imbasa.
Ubuyobozi bwashishikarije Abaturage kwitabira gukingiza indwara y’imbasa ikunda gufata Abana.
Hakozwe Kandi ubukangurambaga bwa Mitiweli ,aho abafatanyabikorwa Direct Aid yishyuriye Mitiweli abaturage batishoboye bagera 2000 harimo imiryango 162 yatujwe muri Makaga mu mudugudu wa Rwesero.
Ibindi , byaganiriweho n’Ubukangurambaga ku isuku yaho batuye, ku myambaro ndetse naho dutuye mu Midugudu.
Ababyeyi basabwe gukurikirana ,Abana bari mu biruhuko mu rwego rwo kubarinda uburara n’Ubuzererezi.
Ubuyobozi Bwasabye abitabiriye inteko by’umwihariko ubuyobozi kuzajya bwuzuza neza ikaye y’Abinjira n’abasohoka ,no guhashya abacukura amabuye y’Agaciro mu buryo butemewe.
Kurwanya indwara zitandura, Abaturage bakanguriwe kwirinda indwara zitandura birinda ibizitera birimo no kunywa inzoga nyinshi.
Gukangurira imiryango gusezerana imbere y’amategeko ku batarabikora.
Ubukangurambaga ku kwitabira Umuganda uzaba kuwa 29/07/2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, yabwiye HANGA NEWS ko Habajijwe ibibazo 4 byose byahawe umurongo.
Abitabiriye Inteko, iyi nteko , harimo Gitifu w’umurenge wa Kigali, Inzego z’Umutekano ku Murenge no ku Kagari, abakozi bakorera ku murenge no ku Kagari, abaturage batuye akagali ka Rwesero, ndetse n’Abafatanyabikorwa ba Direct Aid.

Ubwo bari mu nteko y’abaturage, Gitifu Christopher abagezaho gahunda zitandukanye.

