Nyarugenge: I Gitega bishimira intambwe mu bukungu -Umusanzu wa FPR-Inkotanyi wavuye ku bihumbi 200 ugera kuri Miliyoni 3

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, bagaragaje ibyishimo batewe n’izamuka rikomeye ry’umusanzu w’umuryango, aho wavuye ku bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ukagera kuri Miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.


Ibi byatangajwe na Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gitega, Mugambira Etienne, mu nteko y’abanyamuryango yabaye kuri uyu wa 14 Werurwe 2026.

Yavuze ko iri zamuka ry’umusanzu rigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abanyamuryango mu guteza imbere ibikorwa by’umuryango.

Komiseri Mugambira Etienne yavuze ko ubwiyongere bw’umusanzu buterwa n’imikoranire myiza y’abanyamuryango ndetse n’ubukangurambaga bwakozwe bugamije kubashishikariza kugira uruhare mu kubaka no gushyigikira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi.

Yagize ati: “Iri zamuka ry’umusanzu ni ikimenyetso cy’uko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gitega bakomeje kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere umuryango wabo no gushyigikira gahunda ziwuteza imbere.”

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iyo nteko bagaragaje ko bishimiye intambwe imaze guterwa, bavuga ko ubufatanye n’ubwitange byabaye inkingi yagejeje ku musanzu ungana utyo.

Nyirahabimana Claudine, umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gitega, yavuze ko bishimira uburyo umuryango ukomeje gutera imbere bitewe n’ubwitange bw’abawugize.

Yagize ati: “Biradushimishije kubona umusanzu wacu wiyongera kuri uru rwego.Bivuze ko abanyamuryango bumva neza inshingano zabo zo kubaka umuryango n’igihugu muri rusange.”

Undi munyamuryango witwa Niyonzima Jean Bosco na we yavuze ko iri zamuka ari ikimenyetso cy’ubumwe n’imbaraga z’abanyamuryango.

Ati: “Iyo tubonye aho twavuye n’aho tugeze, bitwereka ko ubufatanye bwacu bufite imbaraga. Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo umuryango ukomeze gutera imbere.”

Abanyamuryango bitabiriye iyi nteko bashimangiye ko bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuryango, by’umwihariko gutanga umusanzu no gushyigikira gahunda zigamije iterambere.

Inama yasojwe hasabwa abanyamuryango gukomeza ubufatanye no gushyigikira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi, hagamijwe gukomeza kubaka umuryango ukomeye ushobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *