Ngororero-Muhororo:Intaragahanga zazengereje abaturage zitengagura imisozi n’imigezi zicukura bitemewe amabuye y’Agaciro

Amakuru HANGA NEWS, duhabwa n’abaturage batashatse ko dushyira amazina yabo ahagaragara ku mpamvu z’umutekano wabo, batubwira ko abo bise Intaragahanga zangiza ibidukikije birimo imigezi cyane uwitwa Gapfura ku buryo n”imigano yatewemo ngo ibungabunge uwo mugezi yarimbaguwe.

Aba baturage bakomeza bavuga ko izo ntaragahanga zidatinya n’abayobozi aho ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge w’umurenge wa Muhororo ari kumwe na DASSO bafotoye izo ntaragahanga ziri kwangiza umugezi zigahita zibagota zikabategeka gusiba ayo mafoto, kubera bari benshi aba bayobozi kubera umutekano wabo wari mukaga barayasiba.

HANGA NEWS, Twabajije ibyayo makuru Gitifu w’umurenge wa Muhororo, bwana Barekerayo Jean Marie Vianney mu butumwa bugufi hakoreshejwe WhatsApp asubiza agira ati”
Ayo makuru y’ amafoto ntayo nzi nge niho nkigera muri uyu Murenge. Naho abangiza ibidukikije, abo ni abacukura amabuye mu buryo butemewe, ariko abafashwe babikurikiranwaho, Thanks”.

Umunyamakuru yamubajije ku gisimu giheruka kugwira abantu muri uwo Murenge ahitwa Nyamisa nabwo asubiza agira ,ati:”
Ni umwe wahasize ubuzima, Ni mu Murima w’ Umuturage Ndaruhutse Emile, Ingamba ni ugushyira imbaraga mu bugenzuzi buhoraho, ndetse no gushishikariza abaturage gushaka akazi muri company zicukura byemewe n’ amategeko.”

Abaturage batuye muri ako gace barasaba inzego z’umutekano zo hejuru kumanuka aha hantu kuko bakeka ko inzego z’ibanze zananiwe guhashya aba bantu bise intaragahanga.

Mu gihe ikibazo cy’aba baturage kizaba cyahawe umurongo tuzabitangaza muyindi nkuru.

Imigezi yaratengaguwe.

Imisozi barimo kuyitengagura bikaze.

Barimo gutabaza imisozi n’imigezi yarashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *