Gatsibo:Baravuga ko bahawe amavomo atagira amazi
Abaturage batuye mu Tugari twa Rwarenga na Bushobora mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, baravuga ko amazi bahawe bari bayitezeho igisubizo cy’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma kure, nyamara ayo mazi nta gisubizo yatanze kuko amavomo yayo afunze kubera ko nta mazi azamo.
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bamaranye amezi agera kuri atanu.
Kuba aya mavomo y’amazi afunze, byatumwe abaturage bo mu Tugari twa Rwarenga na Bushobora bayoboka inzira yo kuvoma amazi y’ibishanga kandi nabwo bakayabona bakoze ingendo ndende.
Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bugomba gukemura bufatanyije n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite inshingano zo kugeza amazi muri kariya gace.
Umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo witwa MLFM niwe ushinzwe gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Remera, Muhura, Murambi na Gasange, ni amazi akwirakwizwa afatiwe ku muyoboro wa Rwandabarasa – Muhura-Electricity.

