Guverinoma y’u Rwanda iramagana abayishinja gushyigikira M23
Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure abakomeje kuyishinja gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibiri gukorwa ari ugushakira umuti w’ikibazo aho kitari.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2022 nibwo Guverinoma yasohoye itangazo ivuga ko “gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ni ukwibeshya no kwirengagiza impamvu nyamukuru ikomeje gutera amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC n’ingaruka zayo ku bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda”.
U Rwanda rutangaje ibi mu gihe ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ’u Bufaransa, bikomeje kurushinja kuba rushyigikiye M23, ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje guhohoterwa.
Ni ibirego byongeye kumvikana nyuma y’aho uyu mutwe wubuye imirwano kuko amasezerano wagiye ugirana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze yubahirizwa.
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’u Rwanda rivuga ko “Ibi birego by’amahanga bimaze imyaka bibangamira imbaraga abayobozi b’akarere bari gushyira mu gushaka amahoro arambye muri RDC, by’umwihariko ibijyanye n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”
U Rwanda rwakomeje rugaragaza ko kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kubungabunga ubusugire, imbibi zarwo ndetse n’abaturage bose, nubwo kenshi ibi byagiye birengwaho n’abasirikare ba Congo bafatanyije na FDLR kandi amahanga abireba ariko agahitamo guceceka.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu myaka yashize ubusugire bw’u Rwanda bwagiye buhonyorwa n’ingabo za RDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR binyuze mu bikorwa birimo igitero cyagabwe mu Kinigi (agace k’ubukerarugendo kari mu majyaruguru) mu Ukwakira 2019, kigahitana abaturage 14 b’inzirakarengane.”
“Hari kandi ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, gushimuta abasirikare b’u Rwanda bikozwe n’abasirikare ba RDC ndetse mu Ugushyingo habayeho no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege y’intambara ya Congo.”

