Kigali:Hagiye gushingwa uruganda rutunganya inkweto zambarwa n’abashinzwe umutekano (Polisi n’Ingabo)

Uhuriro rw’abakora ibikomoka ku mpu Rwanda, (Rwanda Leather Values Chaine Association) baravuga ko bamaze gutera intambwe ifatika ku ntengo bihaye zo gutunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda’.

Uyu wa 5/7/2025 bamuritse zimwe mu nkweto bakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga , aho urubyiruko rusaga 20 bari basoje amahugurwa bari bamazemo icyumwu , mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro.

Kamayirese Jean d’Amour, umuyobozi wa Rwanda Leather Values Chaine Association yabwiye HANGA NEWS ko, intego ari ukugabanya ibitumizwa hanze bitwara amadovise menshi igihugu Kandi bishoboka ko byakorerwa hano mu Rwanda, Yagize ati:”Uru n’urugero rw’ibishoboka ,tumaze icyumweru hano I Masaka, duhugura urubyiruko uko bakora zimwe mu nkweto z’abashinzwe umutekano, none byagezweho turashimira abafatanyabikorwa bateye Inkunga aya mahugurwa”.

Yakomeje avuga ko, ubumenyi bakuye hano bagiye gukomeza ibikorwa hashingwa iduka rizajya ricuruza inkweto bakoze, Ati:”Ibikorwa birakomeje twakoze inkweto umusirikare cyangwa umupolisi yakwambara ari mu biro (office) izindi yazikoresha ari hanze mu kazi (Field) ibi byose bigezweho kubera Ubumwe bwacu n’impanuro nziza twahawe na nyakubahwa Perezida Kagame yatweretse ko mu Rwanda, dufite impu nziza ariko habuze uburyo bwo kuzibyaza umusaruro”.

Mr. Preston Viswamo, umwalimu hahuguye uru rubyiruko avuye mu kigo Africa Leather and Leather Products Institute (ALLPI) yabwiye HANGA NEWS ko, inteko African yihaye nuko twambara ibikorewe iwacu muri African, Ati:”Niyo mpamvu ikigo cyacu nyafurika twabonye u Rwanda rufite ubushake cyane abikorera Twifuza gukorana nabo, uyu munsi mu izina rw’ikigo naje mpagarariye twishimiye uburyo abanyarwanda basaga 20 bahawe ubumenyi bwo gukora inkweto z’abashinzwe umutekano, ibi kandi bizadufasha gukomeza kugabanya amafaranga twohereza mu bushinwa cyangwa Amerika dutumiza ibihenze handi natwe tubyikorera”.

Yakomeje avuga ko, iyi nkweto bakoze yujuje ibipimo mpuzamahanga kuburyo yacuruzwa ahariho hose ku Isi, ati:'”Iyo nkweto twakoze yujuje ibipimo mpuzamahanga byemewe , ikoze mu buryo taro yayo yorashye kubera abasikare bakunze gukora imyitozo ihambaye cyangwa ingendo ndende,ugereranyije n’ikoreww mu bushinwa n’iyi yacu nta tandukaniro ririmo”.

Bamwe mu rubyiruko bahawe ubu bumenyi bashimiye leta y’u Rwanda,bavuga ko intambwe bateye mu gukora izi nkweto batazayipfusha ubusa , nabo bagiye guhugura abandi mu ntara zaho baturutse, ubu bumenyi busakare mu gihugu hose.

Abahawe Aya mahugurwa bishimiye ubumenyi bahawe.

Amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 5/7/2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *