Ntibyashoboka ko Ruswa n’icyenewabo bikunda-DEA Ingangare yasobanuye uko bari gushyira abacuruzi mu isoko rishya rya Mpazi

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge (DEA) ,Ingangare Alexis yasobanuye uko bari gushyira abacuruzi mu isoko rishya rya Mpazi, riherere mu murenge wa Gitega.

Uyu wa 6/10/2025 , umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, yari ku isoko rya Mpazi, akurikirana uko inzego zitandukanye ziri gutanga ibibanza mu isoko rishya rya Mpazi, yaganiriye n’abacuruzi ndetse n’abaturage n’inzego z’ibanze hagamije kumva niba hari ibibazo bifite ku itangwa ry’ibibanza muri iri soko.

Mu kiganiro yahaye HANGA NEWS, yagize ati:”Iri n’isoko ryubakiwe abaturage ba hano Gitega, kugira ngo biteze imbere, ntabwo ryagenewe abazunguzayi nk’uko bamwe barimo kuvuga, gusa hari agasoko gato kari hariya hubatswe amazu y’icyitegerezo bose twabahaye imyanya, abandi bari gukurikiza inzira ya Tombora”.

Yakomeje avuga ko, bifashishije uburyo bwa tombora mu rwego rwo guca ikinewabo na Ruswa, Ati:”Isoko dufite ibibanza 520, none dufite list y’abantu barenga 1400 biyandikishije binyuze mu mudugudu batuyemo, nta yindi nzira nziza twari gukora atari tombora”.

Yagize ati:”Urebye uko iyi gahunda iri gukorwa nti byakunda ko, hazamo Ruswa n’icyenewabo, kuko buri muntu uri gutombora ari ku rutonde iyo atomboye zero avamo, nta garuka kandi utomboye ikibanza ahita icyandikwaho ako kanya, ibi bikorerwa ku Karubanda bose bareba bibera mu ruhame”.

Iri soko rigizwe nibice 4: Igice cy’Imbuto, imboga n’imyaka, Igice cy’ubuconsho, Igice cy’imyenda, n’Igice gicururizwamo Inkweto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *