Amajyepfo-Huye: Polisi yahuguye abakorera n’abarema isoko rya Rango ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro

Mu Karere ka Huye Polisi ikorera mu ntara y’amajyepfo yahuguye abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.


Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abaturage kugira ngo babashe gufata ingamba zihuse igihe habaye inkongi.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kugira ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ari inshingano za buri wese.


Yagize ati: “kumenya kuzimya ingongi ni ubumenyi buri wese agomba kuba afite kugirango hakumirwe hanirindwe inkongi yaba aho batuye ndetse n’aho banyura umunsi ku munsi.

Twaberetse uburyo butandukanye bwo kuzimya inkongo kandi ko kuzimya inkongi mu gihe ibayeho bagomba kubikora babyikorewye badategereje Polisi gusa kandi bifashishije ibikoresho bafite.”


Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira inkongi z’umuriro, ashimangira ko ari kimwe mu bibazo bishobora guteza igihombo gikomeye ndetse kigahitana ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: ” buri wese asabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira inkongi niyo mpamvu muba mugomba kugira ubumenyi buhagije. Ni yo mpamvu twateguye aya mahugurwa kugira ngo abahuguwe babashe guhangana n’ikibazo cy’inkongi .”

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi, ibizitera, ingaruka zazo ndetse n’ingamba zo kuzikumira. Banahuguwe ku buryo bwo gukoresha kizimyamwoto n’ubundi buryo bw’ibanze bwo kuzimya umuriro.

Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye aya mahugurwa dore ko ngo wanasangaga batazi gukoresha ibikoresho byifashishwa mu gukumira no kurwanya inkongi. Getrude Mukama ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungutse ubumenyi atarasanganwe ku bijyanye no gukumira inkongi.

Yagize ati: “jye nabonaga kizimyamwoto ariko ntazi kuyikoresha none ubu menye uburyo nzajya nyikoresha mu gihe habaye impanuka. Mbere ntabwo nari mfite ubumenyi buhagije, ndetse hari igihe wasangaga ibikoresho bihari ariko tutazi kubikoresha neza.’’
Nyabyenda David, nawe ati:’’ Turashimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bugamije kudusobanurira ibijyanye no gukumira no kurwanya inkongi ubu tugiye kujya tubyikorera.twamenye uko twazimya Gas dutekeraho mu gihe zihuye n’inkongi ndeste n’ibindi.

’’ Uhagarariye abikorera mu karere ka Huye avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha abantu kurwanya no gukumira inkongi.

Yagize ati: “amahugurwa agamije Kurwanya inkongi z’umuriro ni igikorwa dushima kuko ibi bizatuma abantu bamenya uko bakumira banarwanya inkongi batagombereye gutegereza polisi gusa.Turashimira polisi kubera aya mahugurwa.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko iri kugenda yigisha abaturage hirya no hino hagamijwe gukumira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umuturage atamera neza bityo ubufatanye hagati y’abaturage n’izindi nzego bikaba aribyo bikenewe mu gukumira ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *