Musanze:Gitifu wa Busogo Karima Augustin ari guhiga bukware uwitwa Nganizi amukurikiranyeho kunyereza amabati yahawe na leta

Mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa n’umuyobozi w’umurenge wa Busogo bwana Karima Augustin nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Ndayambaje Karima Augustin, yavuze ko, uyu muturage yakunze kurangwa n’ubusambo, kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.

Yagize ati “Ibya Nganizi natwe byatuyobeye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari”.

Gitifu akomeza avuga ko, ubwo batekerezaga kongera kumusakarira bumvise abaturage batabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura, akuramo n’amadirisha n’inzugi.

Ngo yacunze imvura iguye azana abo basangira. Inzoga bayakuraho byihuse.

Gitifu, ati:” Turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure, ndetse n’uyu muturage turimo kumuhigira hasi no hejuru ngo afatwe kumubaze impamvu agurisha ibyo yahawe n’ubuyobozi”.

Uwo muyobozi avuga ko Nganizi n’ubwo afite umugore n’abana batabana, ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.

Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage baravuga ko imyitwarire ye idahwitse, kuko nyuma yo gusambura iyo nzu, ngo yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe, nyuma yo kuyisambura agakuraho amabati icumi bamutesha amaze kugurishamo atatu.

Ibi yabikoze ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

Ubwo bamuteshaga bwa mbere amaze kugurisha amwe mu mabati.

Inzu yose amabati n’inzugi n’amadirishya yabikuyeho anigurisha, Gitifu arimo kumuhiga bukware kubera Inda Nini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *