Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije -Gamico Ltd yiyemeje gutera ibiti mu murenge wa Kigali
Mu gihe hirya no hino mu gihugu hari gufatwa abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bangiza ibidukikije badakurikiza amategeko bagasiga imisozi yambaye ubusa. Gamico Mining Ltd yiyemeje gutera ibiti ahantu hose haba aho ikorera, no mu nkengero mu murenge wa Kigali ,akarere ka Nyarugenge,hagamijwe kubungabunga no gufata amazi amanuka imusozi aturutse hirya no hino.
Mu muganda rusange wasoje ukwezi Kwa karindwi, aho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yafatanyije n’abaturage ndetse n’abakozi ba Gamico Ltd yabagiriye inama yo gutera ibiti mu nzira z’amazi mu rwego rwo gufata ubutaka bumanuka bukajya mu mugezi ari nacyo kibazo gihangayikishije igihugu.
Umuyobozi wa Gamico Ltd , Jean Philippe Ndagijimana yavuze ko ubu bamaze kwinaza ibiti byinshi by’ubwoko butandukanye bizaterwa kubufatanye n’abaturage haba aho bakorera ndetse no ku misozi ihanamye yose y”umurenge wa Kigali.
Camico ltd ,abaturage batuye umurenge wa Kigali bishimira iyi kampani ko yaziye igihe ikabaha akazi bityo bakaba barashoboye kwiteza imbere bamwe bakareka ingeso mbi bahoze z’uburaya n’ubujura, ubu imibereho yabo ikaba yarahindutse bagashobora kwishyura Mituweli n’amashuri y’abana babo.
Tubibutse ko Abashakashatsi bahujwe na Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), bagaragaza ko amazi n’ubutaka by’u Rwanda birimo kwangirika ku rugero rukabije.
u Rwanda rutakaza toni z’ubutaka zingana na miliyoni 45 buri mwaka.






