Umuryango OHEO wagarukanye imbaraga zidasanzwe mu rugamba rwo kurengera Abana n’Urubyiruko
Umuryango OHEO (Orphan’s Hope Entertainment Organisation), wagarukanye imbaraga zidasanzwe mu rugamba rwo kurengera Abana cyane b’Impfubyi n’Urubyiruko.
Nibyagarutsweho n’umuyobozi mushya watowe kuyobora uyu muryango witwa Uwanziga Eugenie mu kiganiro yahaye HANGA News uyu wa 16/5/2025.
Uyu muyobozi yavuze ko, yishimiye kugirirwa ikizere aka yatowe nk’umuyobozi w’uyu muryango, agaruka ku migabo n’imigambi yagize ati:”N’ibyagaciro kuyobora uyu muryango, ishingano za mbere nuko nzashyira imbaraga ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana cyane impfubyi zitagira kirengera, kugarura mu ishuri abayataye no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ikindi nzashyira imbaraga ku muryango kuko niho bipfira iyo ababyeyi bafitanye amakirane bigira ingaruka ku bana benshi nibo tubona biganje mu muhanda”.
Yakomeje avuga ko kugirango byose azabigereho azafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye ku isonga n’inzego za leta kuko ibikorwa bakora bizibanda kuri gahunda za leta zashyizwe mu turere hagamije iterambere ry’umwana n’umuryango muri rusange ,naho ku rubyiruko bakorana n’inzego z’umutekano (Police) hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko.
Niyonsenga Norbert Ally , washinze uyu muryango wa OHEO yabwiye HANGA NEWS ko yishimiye kuba komite zose zaburaga mu muryango zujujwe bika bitanga ikizere ko ibikorwa bigiye kutangira birimo amaraso mashya, Ati:”Ninjye washinze OHEO nkuko dukorera mu mucyo ,habaye amatora ntorerwa kuba umunyamabanga mukuru mva kumwanya nariho wa Perezida, niby’agaciro kuko hongerewe amaraso mashya ,biratanga ikizere ko inshingano twiyemeje tuzazikora neza 100%”.
Tubabwire ko, OHEO ari umuryango wita ku burenganzira bw’abana cyane impfubyi, baka bongeho n’urubyiruko bakorera mu turere 12 mu Rwanda, buri ntara irahagarariwe.

Komite n’Abayobozi bahuye bashyira umukono imbere ya Noteri kunyandiko zibyo bazibandaho mu bikorwa bazakora mu turere 12.

Uwanziga Eugenie watorewe umwanya wa Perezida muri OHEO.

Niyonsenga Norbert Alliy washinze OHEO, ubu yatorewe umunyamabanga mukuru.

Hatowe Kandi n’abandi bayobozi batandukanye barimo Niyonsenga Jean De Dieu.

Bemeranyijwe ko bagiye gushyira hamwe mu ngamba zo kurengera Abana n’Urubyiruko.

