Bugesera: Akarere niko bahanze amaso abambuwe n’umushoramari wenga Kambuca Uwamariya Beatha yababwiye ko ntaho yaregwa akomeye

NDAGIJIMANA Philemon, rwiyemezamirimo ukora ubwubatsi avuga ko yakoze imirimo y’ubwubatsi mu ruganda Dusangire Productions LTD rwenga inzoga za kambuca, akazi karangiye nyiruruganda Uwamariya Beatha aho kumwishyura amubwira ko yamufungisha mu kigo cy’inzererezi akomeye kuko ntaho aregwa.

Iyi mirimo y’ubwubatsi avuga ko yayitangiye Tariki 17/4/2025 ayirangiza Tariki ya 13/5/2025 mu muruganda ruherereye mu murenge wa Nyarugenge,akarere ka Bugesera.

Amakuru Philemon yahaye HANGA News, uyu wa 15/5/2025 yavuze ko uyu rwiyemezamirimo yamutumyeho inzego zitandukanye z’ubuziranenge zamusuye ku ruganda bavuga ko bagiye kurufunga kubera umwanda ahageze abasobanurira ko azi gukora neza akoresheje Terrezzo isuku ikaboneka neza Kandi vuba bituma batahafunga.

Ati:”Kuva icyo gihe, Uwamariya yahise ambwira gukora vuba , nanjye nzana abafundi nizeye bavuye Kigali, akazi tugakora neza ,ariko byinshi twakoraga twanabisubiragamo kubera abakozi b’Uruganda barenga 100 babikandagiraga bitaruma binteza igihombo nawe narabimwerekaga akabwira ngo nihangane azayashyiraho”.

Yakomeje avuga ko, Tariki ya 13/5/2025 uyu Beatha yamutumyeho ngo babarane amwishyure ,ibyo yari yiteguye siko byagenze, yagize ati:”Narahageze nka saa sita z’amanywa twavuganye ,ndamubura nkomeza kumuvugisha kuri telephone ntanyitabe, njya kuri hotel ye, mba ariho mutegereza ahagera nka saa moya z’umugoroba , aje yikomereza akazi yakira verisoma z’amafaranga abacuruzi bamuzanira baje kurangura kambuca,ahugutse arabwira ngo ntacyo ashaka kuvugana nanjye muve imbere, nanjye mubwira ko atanyambura ngo mbyemere ahita abwira ko ntaho na murega ,Kandi abishaka yahamagara aka kanya bakanjyana mu bigo by’inzererezi , nabonye bikomeye mpita mpunga hasigara abakozi banjye baramwataka bavuga ko badataha atabishyuye , nibwo mu gitondo numvise ko yatanze amafaranga avuga ko ari ayanjye kugirango bamuve imbere”.

Uwamariya Beatha HANGA NEWS twamubajije kubimuvugwaho yatubwiye ko uyu rwiyemezamirimo atahembaga abakozi ,Ati:”Ntiyahembaga abakozi niyo mpamvu twashwanye”’. Abajijwe ibyo kumutera ubwoba yagize ati:”Birashoboka ko navuga nabi ,ariko icyo nzi neza nuko nahembye abakozi be bose nta deni mbafitiye”. Abajijwe umwenda yasigayemo rwiyemezamirimo dore ko we avuga ko ibikoresho byose birimo Sima na Terrazzo ari ideni yafashe mu bacuruzi yahise akupa telephone, twongeye kumuhamagara ntiyitaba na SMS twamwohereje ntacyo yasubije.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko, akeneye ubutabazi kuko arimo kwamburwa ku mbaraga , Ati:”Niba atarimo kunyishyura , nadusubize ibikoresho byacu, iriya Terrazzo iri mu ruganda rwe n’ideni ,Wenda Sima byo ntibyakunda ko igaruka… ndimo kurengana niyo mpamvu ngirango anyishyure andimo umwenda wa 4,812,000 Rwf, usibye ko hari nandi yanyambuye kuri etage kuko ninjye watangije imirimo yo kuyubaka nza kugira Impungenge zuko ntabyangombwa bimwemerera kubaka etage bihari , we akambwira ngo ninyubake ntawaza kumubaza ibyangombwa ngo arakomeye …mbyanze ahita anyirukana atananyishyuye nabyo nzabaha amakuru yabyo”.

Richard Mutabazi Meya wa Bugesera yabwiye HANGA NEWS ko, iki kibazo atakizi, Ati:”Nibwo byumvise nta muntu urangeraho ngo andegere, gusa ubwo tubimenye reka dutegereze ejo bazaza kuturegera tubafashe”.

Abajijwe iby’uruganda rukorera mu ngo kandi rukoresha amacupa ya plastic atubwira ko nabyo bizarebwaho.

Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ko uru ruganda rukoresha amacupa yemewe bakajijisha bakanakoresha andi ya plastic bagashyiramo kambuca yitwa Isano Ginger bigakorerwa mu rugo rwa Uwamariya Beatha aho arara.

Aho uruganda rukorera Hagati mu ngo z’abaturage.

Imodoka Iba itwaye izi kambuca mu bidomoro bavuga ko ari Forode nta Purake igira, barasaba Polisi kuyikurikirana.

Bavuga ko ibi byose bikorwa inzego z’ubuyozi bw’umurenge wa Nyarugenge babizi kubera Ruswa bakamukingira ikibaba.

Imodoka ziba zinjira mu ruganda gupakira Forode. Ziciye mu gikari.

Bakora bifungiranye, abakozi bamwe batubwiye ko bakora nta bwishingizi Kandi nta n’ibikoresho by’isuku bagira. Basaba kurenganurwa.

Iyo nyubako nayo batubwiye ko ntabyombwa igira, yubatswe ikingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi tuzabagezaho ibyayo mu nkuru itaha. Richard Mutabazi Meya wa Bugesera yatubwiye ko azaduha amakuru nyayo Yuko yubatswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *