Abafana ba Liverpool mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banaremera imiryango 6 y’abarokotse

Binyuze mu itsinda ry’abafana n’abakunzi ba Liverpool mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batandatu (6) bo muri uwo Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi, ni ku musozi wa Muyira bahita borozwa Inka,ndetse hanatangwa n’ubwishingizi bwazo.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 11/5/2025, Imodoka zirenga 6 za Coaster ndetse n’izindi zisanzwe bahagurutse I Kigali ku kicaro cy’abafana ba Liverpool mu Rwanda ,berekeza I Karongi muri Bisesero,aho bari baherekejwe na Police y’u Rwanda.

Umurenge wa Twumba uherereye mu cyahoze ari Komini Gishyita, Segiteri Bisesero, Cellule Kigarama, muri Superefegitura ya Kibuye mu gihe cya Repubulika ya kabiri (1973–1994). Kuri ubu ni muri Karongi.

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE!

Nyuma yo guhabwa ikaze n’umuyobozi wa Karongi (Meya) Muzungu Gelard, akanabaganiriza amwe mu mateka mu gihe cya Jenoside Yakorewe abatutsi Mata 1994.

Abafana ba Liverpool mu Rwanda ,bahise bagabira inka 6 bamwe mu muryango y’abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi ndetse hanatanga ubwishingizi bwazo ,mu gihe zigize ikibazo zavuzwa cyangwa bagahabwa izindi.

Nyuma hakurikiyeho igikorwa cyo kumenyana biruseho hagati y’abafana n’abakunzi ba Liverpool bari baturutse imihanda yose yo mu gihugu.

Liverpool ni imwe mu makipe yo mu Bwongereza,uyu mwaka yanatwaye igikombe mbere y’igihe,abafana bayo bitwa “The Kops,the Reds” barimo aba bakoze iki gikorwa cyo #Kwibuka31 bafite intego yitwa “You will Never Walk Alone ” bishatse kuvuga ngo “Humura ntuzagenda wenyine”.

Mbere yo kuva ku rwibutso rwa Nyange, abakunzi ba Liverpool babanje gusobanurirwa amateka yarwo ndetse n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abatutsi bari batuye i Nyange mu 1994.

Basoje igikorwa bashyira indabo ku mva ndetse bafata umunota umwe wo kunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Aba bakunzi b’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza basagaga 200 bari bagiye mu Bisesero, baserukiye abarenga 1500 babarirwa mu Rwanda,

AMATEKA Y’URWIBUTSO RWA BISESERO RWASUWE!

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ni rumwe mu nzibutso zikomeye z’igihugu, ruri ku musozi wa Muyira mu karere ka Karongi, mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Rwubatswe mu rwego rwo kuzirikana no guha icyubahiro Abatutsi barenga 50,000 biciwe muri ako gace hagati ya Gicurasi na Kamena 1994 .

Amateka yihariye ya Bisesero

Bisesero izwi cyane kubera ubutwari bw’abaturage bayo, bagerageje kwirwanaho mu gihe cya Jenoside. Abatutsi bahungiye ku misozi ya Bisesero bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye n’inkoni, ndetse basaba ubufasha abasirikare b’Abafaransa bari mu butumwa bw’amahoro. Ariko, abo basirikare ntibigeze babatabara kuko batari bafite uburenganzira bwo kwivanga mu mirwano, bituma abicanyi babatsemba .

Ibiranga urwibutso

Urwibutso rwa Bisesero rugizwe n’inyubako eshatu zubatse ku musozi, zihuza inzira y’amabuye n’amaguru yerekana urugendo rw’abagerageje kwirwanaho. Hari kandi igicumbi cy’amateka kirimo ibisigazwa by’imyambaro n’ibyangombwa by’abazize Jenoside. Ku muryango w’urwibutso,handitseho amagambo mu Kinyarwanda: “Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi Bisesero 1994”.

Mu 2023, Urwibutso rwa Bisesero rwashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO hamwe n’izindi nzibutso eshatu: Nyamata, Murambi na Gisozi. Ibi byatumye abarusura biyongera cyane, kuko mu kwezi kwa Nzeri 2023 gusa, abarenga 10,000 barusuye.

Urwibutso rwa Bisesero ni isomo rikomeye ku mateka y’u Rwanda, rufasha mu guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abasura uru rwibutso basobanurirwa amateka y’akarere ka Bisesero, uko abaturage bagerageje kwirwanaho, n’uruhare rw’abanyamahanga mu gihe cya Jenoside .

Gusura Urwibutso

Urwibutso rwa Bisesero ruri hafi ya Kibuye (Karongi), ku ntera ya kilometero 60. Abasura uru rwibutso bakirwa n’abashinzwe kurusobanurira amateka, kandi bashobora kugenda mu nzira y’amabuye igaragaza urugendo rw’abagerageje kwirwanaho. Ni ahantu h’ingenzi ku bifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana abazize ayo mahano.

Inkuru yanditswe na : 𝗞𝗮𝗹𝗮𝗶𝗻 𝗡𝗚𝗔𝗡𝗝𝗜.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *