Nyarugenge:Inama ya Komite mpuzabikorwa yishimiye iterambere aka karere kagezeho-Imirenge yahize iyindi yahawe igikombe
Mu Karere ka Nyarugenge, uyu 28/12/2022 hateranye inama ya Komite mpuzabikorwa. Iyinama ikaba ihuza abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.
Ni mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’akarere ka Nyarugenge, igaruka ku iterambere ry’akarere muri rusange.
Ubutumwa bwatanzwe bwasabaga aba bayobozi kurushaho kwegera abaturage no kubakangurira gufatanyiriza hamwe mu kwirindira umutekano barwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa mu midugudu batuyemo nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, guhohotera ku bashakanye n’ibindi.
Mu inama ya Komite mpuzabikorwa hahembwe umufatanyabikorwa wafashije aka karere mu guhugura abagize inama Njyanama CRD- Rwanda ,Umurenge wa
Kigali wahawe igikombe ko wahize indi mu bikorwa by’Ubumwe n’ubudaheranwa, Naho
Imirenge ya Muhima na Nyarugenge yahize indi mu bwitabire bwa Mutuelle de sante yageze ku kigero 100% yahawe igikombe.
Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere bahawe ikiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere aho muri uyu mwaka akarere gafite imihigo 102, kandi iyi mihigo yose ikaba irimo gushyirwa mu bikorwa mu buryo bushimishije.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza Madamu Urujeni Martine, yitabiriye iyi nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyarugenge,iyi nama ikaba ihuza abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.
Nkuko bigaragajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy , yavuze ko iyi nama yahuje abayobozi ni umwanya wo kwisuzuma bareba ibyo abaturage babasabye niba byaragezweho no gufata ingamba kugira ngo ibitaragerwaho bigerweho.Yibukije aba bayobozi ko imikorere yabo igomba gushingira ku Muturage.
Mu kiganiro na HANGA News, DEA Emmy yagize, ”Twishimira ko Nyarugenge iri ku isonga mu kuzamuka mu bukungu , imibereho myiza y’abaturage,imiturire igezweho, ubuvuzi,Ubumwe n’ubwiyunge , no ku mutekano niho tugiye gukaza ingamba”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko , Uyu mwaka wa 2022 ushize hari imishinga minini irimo umuhanda wa kaburimbo Nyamirambo-Mageragere uri gukorwa , uzuzura vuba , muri Muhima naho bari gukora imihanda ihuza Karitsiye, Gitega naho bari kuvugurura imiturire cyane Mpazi yari ituwe mu buryo bw’akajagari hari kubwakwa inzu zigezweho, n’ibindi…….
Ati:”Ibi byose nibyo twishimira mu myaka 2 ishize mu mihigo twahize tugeze mu buyobozi hano muri Nyarugenge ,Kandi imihigo irakomeje , raporo z’ubumwe n’ubwiyunge , Imiyoborere, ubuzima bujyanye no kwivuza, iterambere n’ibindi , Nyarugenge tuza mu myanya 10 ya mbere , ntabwo tuzongera kuza mu myanya yanyuma”.
Nyarugenge, irakataje basoje biyemeje gukorera hamwe , no kwegera umuturage no gukomeza kwesa imihigo.

Abayobozi batandukanye barimo n’inzego z’umutekano bitabiriye iyi nama.

DEA ,Emmy ari guha ikaze abashyitsi.

Abayobozi kuva kumudugudu bitabiriye iyi nama.

Abitabiriye basaga 1000.

Abayobozi batandukanye bisanzuye gutanga ibitekerezo (Uyu ni Christopher Gitifu wa Kigali).

Abitabiriye bari bishimye.

Bunguranye Ibitekerezo.

Abahize abandi bahawe ibihembo.

