Gahanga:Umugabo yatemye mugenzi we amucitse yihimura atema ingurube ye arayica
Tariki ya 26/12/2022, Kuva Saa yine (10h30′- 12h00′) z’amanywa, mu Murenge wa
Gahanga, akarere ka Kicukiro,mu Kagari ka
Rwabutenge, mu Mudugudu wa Gahosha, kubufatanye bw’Inzego z’ibanze hamwe niz’umutekano (DASSO, RDF, n’irondo ry’umwuga) hakozwe nafashe uwitwa ITANGISHAKA Gerard ufite Imyaka 23.
Uyu mugabo mu ijoro ryakeye yaraye atemye bikomeye Uwitwa Uwayezu Eric ufite Imyaka 24 ku kaboko no mu maso, ubu uri mu bitaro i Masaka.
Uyu mugizi wa nabi yabonye amucitse ahita ajya no gutema ingurube ye ayitema igikanu arayica, intandara ngo yatumye barwana ngo nuko yari yagiye gutereta umukobwa witwa Niyogisubizo Sandrine ufite Imyaka 16 undi akamubuza bahita barwana aramutema.
Uyu mugizi wa nabi akimara gukora ubu bugizi bwa nabi yahise atoroka ariko ubu amaze gufatwa akaba yafatiwe mu rufunzo.
HANGA News, amakuru dufite nuko uyu ucyekwa yashyikirijwe Police Station ya Gahanga kugirango akurikiranwe na RIB

