Ijambo rya Senateri Murigande rihuza inzoga z’ibyuma zaciwe n’imikino y’amahirwe (Betting ) ryateje impaka.

Abakina n’abashoramari mu mikino y’amahirwe basaba ko idafatwa nk’ubucuruzi bw’ibitemewe.

Abakora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe n’abashoramari muri uru rwego mu Rwanda baravuga ko hakwiye gukorwa itandukaniro hagati y’imikino y’amahirwe ikorera mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’ibikorwa bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge.

Ibi bibaye nyuma y’ibitekerezo byagarutsweho na Senateri Dr Charles Murigande ku wa 2 Ukwakira 2026, aho yasabye ko, nk’uko hari inzoga z’ibyuma byaciwe mu rwego rwo kurwanya ibicuruzwa bitemewe, hanatekerezwa ku guca cyangwa gukumira imikino y’amahirwe, (Betting).

Gusa bamwe mu bakora n’abashoramari muri uru rwego, batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko ikibazo kitari ngombwa ko gishingira ku mikino y’amahirwe ubwayo, ahubwo ko hakwiye kwibandwa ku gusobanurira abaturage imikorere yayo, ingaruka zayo n’uburyo bwo kuyikina mu buryo bushinzwe.

“Ikibazo ni imyumvire y’abakina, ntabwo ari umukino ubwawo”

Bamwe mu baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko hari abakina imikino y’amahirwe bayinjiramo bafite imyumvire idahwitse, cyane cyane abatekereza ko amafaranga bashoye agomba kubagarukira yose cyangwa ko gutsinda ari ibintu byizewe.

Abasesenguzi bavuga ko imikino y’amahirwe ikorwa hashingiwe ku mibare n’amahirwe, bityo ko nta mukinnyi ushobora guhabwa icyizere cya 100% ko atsinda buri gihe.

Bavuga ko aho kugira ngo iyi mikino icibwe burundu, hakwiye gushyirwaho imbaraga mu burezi no mu bukangurambaga, kugira ngo abakina bayimenye neza, bamenye ko ari umukino w’amahirwe kandi bawukine mu buryo budashyira ubuzima bwabo n’imari yabo mu kaga.

Abashoramari bavuga ko imikino ikoreshwa yemerewe ku rwego mpuzamahanga

Abashoramari bo muri uru rwego bavuga ko imikino bakoresha ikorwa hakurikijwe uburyo buzwi kandi bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga.

Banashima Leta y’u Rwanda ku bugenzuzi yakoze mu myaka ishize, bwatumye ibikorwa bitujuje ubuziranenge bifungwa cyangwa bikavanwa mu baturage.

Mu ngero zitangwa harimo imashini z’imikino zakinirwaga hakoreshejwe ibiceri, zizwi cyane ku izina ry’Ibiryabarezi, aho havugwa ko izirenga 5,000 zakuwe mu baturage.

Abashoramari bavuga ko iki ari igikorwa cy’ingenzi mu gutandukanya ibikorwa byemewe n’ibikorwa bikorera mu buryo butagenzurwa.

Imikino y’amahirwe imaze igihe kirekire ku Isi

Imikino y’amahirwe si igikorwa cyatangiriye mu Rwanda. Abayikora n’abasesenguzi bavuga ko yabayeho mu mico itandukanye y’abantu kuva kera.

Bamwe mu banditsi b’amateka bavuga ko kazino ya mbere izwi cyane yafunguwe i Venice mu Butaliyani mu kinyejana cya 17, nyuma ubu buryo bw’imikino bugenda bukwira mu Burayi no mu bindi bice by’Isi.

Uyu munsi, imikino y’amahirwe ibarizwa mu bihugu byinshi ku Isi, aho uburyo bwo kuyigenzura butandukana bitewe n’amategeko ya buri gihugu.

Mu Rwanda yatangiye mu 2004

Mu Rwanda, ibikorwa by’imikino y’amahirwe byatangiye kugaragara mu buryo bwagutse ahagana mu mwaka wa 2004, mu gihe amategeko ayigenga yashyizweho mu 2011.

Kuva icyo gihe, abashoramari batandukanye batangiye gushora imari muri uru rwego, ndetse umubare w’ibigo bikora muri uru rwego uragenda wiyongera.

Mu mwaka wa 2021, habarurwaga ibigo 26 byari bifite uruhare muri uru rwego, harimo ibyakoraga ndetse n’ibitari bikora.

Icyakora, impinduka mu mategeko n’amabwiriza, hamwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, byagize uruhare mu kugabanya umubare w’ibigo bikora muri uru rwego.

Abari muri uru rwego bavuga ko umubare w’ibigo bitanga serivisi wagabanutse cyane ugereranyije n’ibihe byabanjirije COVID-19.

RTP: Uburyo amafaranga asubizwa abakina

Abashoramari basobanura ko imwe mu nkingi z’imikorere y’imikino y’amahirwe ari imibare igena amafaranga asubizwa abakina, izwi mu Cyongereza nka RTP (Return to Player).

RTP igaragaza ijanisha ry’amafaranga umukino uteganyijwe gusubiza abakina mu gihe runaka, hashingiwe ku mibare y’umukino, aho kuba isezerano ry’uko umukinnyi umwe ku giti cye azatsinda.

Ni muri urwo rwego abashoramari bavuga ko ari ngombwa ko abakina basobanukirwa neza ko RTP itavuga ko umuntu wese uzakinira amafaranga runaka azayasubizwa mu buryo bwikuba runaka, ahubwo ko ari igipimo gishingiye ku mikorere y’umukino mu gihe kirekire.

Hari abigeze gutsindira amafaranga menshi

Mu Rwanda, hari inkuru z’abantu bagiye batsindira amafaranga menshi binyuze mu mikino y’amahirwe.

Urugero rutangwa ni urwa Jean Claude Gatoya Munyakazi, bivugwa ko mu mwaka wa 2014, mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, yatsindiye amafaranga menshi Miliyoni 156,790,000 Rwf nyuma yo gushora amafaranga 600 RWF mu mukino wakinirwaga muri sosiyete LPS.

Icyakora, inkuru nk’izi ntizikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora kubona inyungu yizewe mu mikino y’amahirwe, kuko imikorere yayo ishingiye ku mahirwe kandi umukinnyi ashobora no gutakaza amafaranga yashoye.

Abasesenguzi basaba ko imikino y’amahirwe igenzurwa aho kuyicwa burundu.

Abasesenguzi baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko, mu gihe Leta ikomeje kugenzura no gushyiraho amabwiriza agenga uru rwego, nta mpamvu ihagije yo gufata icyemezo cyo guca burundu imikino y’amahirwe ikorerwa mu buryo bwemewe.

Bavuga ko uru rwego rushobora kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, binyuze mu misoro, imirimo n’ishoramari, ndetse rukagira n’uruhare mu bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Basaba ko aho gukumira uru rwego burundu, Leta yakomeza kunoza igenzura, kurwanya ibikorwa bitemewe, no gukorana n’abashoramari mu gutanga uburezi ku bakina.

“Ijambo rya Senateri rikwiye kuba umwanya wo gukangurira abaturage”

Abashoramari n’abasesenguzi bavuga ko ibitekerezo byatanzwe na Senateri Dr Charles Murigande bidakwiye guhita bifatwa nk’ikibazo cyangiza uru rwego, ahubwo ko bishobora kuba umwanya wo kongera ibiganiro hagati ya Leta, abashoramari n’abaturage.

Bavuga ko abaturage bakwiye gusobanurirwa neza imikorere y’imikino y’amahirwe, amahirwe yo gutsinda no gutakaza, uburyo RTP ikora, ndetse n’ingaruka zishobora guterwa no gukina birenze ubushobozi bw’umuntu.

Ku bwabo, intego ikwiye kuba ugushyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura no kurengera abakina, mu gihe abashoramari bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego.

Muri rusange, abari muri uru rwego basanga ikibazo kidakwiye kuba “guca imikino y’amahirwe”, ahubwo ko hakwiye kwibandwa ku kugenzura ibikorwa, gukumira ibitemewe no kwigisha abaturage uko iyi mikino ikora, kugira ngo uru rwego rukorere mu mucyo kandi rube mu murongo w’amategeko y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *