GASABO: Polisi yataye muri yombi abajura17 bari barazengereje abaturage babiba

Nyuma yaho abaturage batuye mu Murenge wa Bumbogo, na Kinyinya bagaragarije Polisi ko bafite ikibazo cy’abajura babiba mu ngo abanda bakabategera mu nzira bakabambura ibyabo, Polisi ikorera mu Karere Kagasabo muri iyi mirenge yahagurukiye iki kibazo.

Tariki ya 22/07/26, mu Murenge wa Bumbogo mu Kagali ka Ngara, mu Mudugudu wa Birembo, ahagana saa tanu z’ijoro hafashwe abantu 07 bakurikiranyweho icyaha cyo gutega abaturage bakabambura ibyabo no gutobora amazu bakiba ibikoresho byo munzu, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo, ngo bakurikiranweho ibyo byaha.

Ku itariki ya 23/07/26, mu Murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Kagugu, mu Midugugudu ya Nyakabungo na Giheka, mu masaha y’urukerera hafashwe abantu 10, bakurikiranyweho icyaha cyo gutega abaturage bazindutse bajya mu kazi bakabambura ibyo bafite birimo telephone n’amafaranga, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyoya Polisi ya Kinyinya ngo bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa CIP Wellars Gahonzire yabwiye HANGA NEWS ko, Polisi yihanangiriza abantu bafite ingeso yo kwiba ko bagomba kubireka bagashaka ibindi byo gukora, nta bwihisho bw’abajura buri muri iki gihugu.

Abaturage baributswa kujya batanga amakuru ku bantu bazi ko ari abajura bagafatwa, baranibutwa kandi kujya birinda guceceka igihe bibwe ko bajya batanga ibirego kuri Polisi ibegereye ngo ikibazo gikurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *