Muhanga: Inzu ziri gusaduka no gusenyuka: Abatujwe muri IDP-Modoel Village Mugwato basaba gutabarwa zitarabagwaho

Abatujwe muri IDP Model Village Mugwato batabaza: Inzu ziri kubasenyukaho.

Muhanga – Bamwe mu baturage bakuwe mu manegeka bakajyanwa gutuzwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mugwato, mu Murenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga, baratabaza bavuga ko inzu batujwemo ziri gusenyuka, bakaba bafite impungenge ko zishobora kubagwaho, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi.

Abaturage baganiriye na HANGA NEWS kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, aho batuye muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo, bavuze ko hari inzu zimwe zatangiye kwangirika ku buryo bugaragara, zirimo iziri kubomoka ku ntuza ndetse n’izigaragaza imitutu n’imisaduko ku nkuta.

Bamwe bavuga ko ikibazo giterwa n’imiterere y’uko izi nzu zubatswe, bakavuga ko uko imvura ikomeje kugwa ari nako impungenge z’umutekano wabo ziyongera.

Umwe mu baturage yagize ati:

«“Ubwoba ni bwose ko zisatugwira. Tugeze igihe cy’imvura, bamwe nta n’ubushobozi dufite bwo kuzisana. Turasaba Leta ko yadutabara kuko ubuzima bwacu buri mu kaga.”»

Ubuyobozi bwemera ko ikibazo gihari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Placide Ndayisenga, yabwiye HANGA NEWS ko ikibazo cy’inyubako ziri kwangirika kizi, asobanura ko iyo bigaragaye ko inzu ishobora guteza akaga uyituramo akurwa muri iyo nzu agahabwa ahandi ho kuba.

Ati:

«“Iyo tubonye ko ari mu nzu igiye kumugwaho, ayikurwamo agahabwa indi.”»

Ku kibazo cy’imiterere y’izi nzu n’impamvu zituma zimwe zigaragaza ibibazo, Ndayisenga yavuze ko hari izubatswe mu buryo butandukanye, anemeza ko zimwe mu zagaragaje ibibazo ari izubatswe hifashishijwe umuganda w’abaturage.

Ati:

«“Nibyo, hari inzu zubatswe ku buryo butandukanye. Izigaragaza ikibazo ni izubatswe n’imiganda y’abaturage.”»

Abaturage basaba igisubizo kirambye

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ababa mu nzu zishobora kubagwaho bakurwa muri zo, abaturage bavuga ko hakenewe igisubizo kirambye ku kibazo cy’izi nyubako, kuko hari abadafite ubushobozi bwo kuzisana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi yavuze kandi ko abaturage batishoboye bafite inzu zikeneye gusanwa bazafashwa, ariko ntiyatangaje ingamba zihariye cyangwa igihe imirimo yo gusana izi nzu izatangirira.

Mu gihe imvura ikomeje kugwa, abaturage bafite impungenge ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwihutisha igenzura ry’izi nzu no gufata ingamba zo kurinda ubuzima bw’abazituye.

Kugeza ubu, nta makuru yatangajwe avuga ko hari umuntu waba wagwiriwe n’izi nzu cyangwa wakomerekeyemo, ariko abaturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwihuse kugira ngo ikibazo kitazagera kuri iyo ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *