Ruhango:Umupfakazi w’abana 4 utishoboye yarimo yubakirwa inzu n’abagiraneza afite n’ibyangombwa, nyuma Meya Valens aramufunga bishyira benshi mu urujijo
Ruhango, 19 Nzeri 2026 —
Mukandayisenga Nadine, umuturage utishoboye wo mu Mudugudu wa Ntinyinshi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera nyuma yo gufatwa ubwo yari arimo kubakirwa inzu n’abagiraneza ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage ndetse n’abari hafi y’iki gikorwa avuga ko Mukandayisenga yari ku rutonde rw’abaturage batishoboye bakeneye ubufasha bw’amacumbi, ndetse ko kubakirwa inzu byari biri mumihigo yinzego z’ubuyobozi bw’ibanze.

Abana be, barimo kwirera ngo ntibajya no ku ishurí kurya ngo ni ihurizo rikomeye kubera nyina adahari meya yamufunze, barimo gutambira buri wese ufite impuwe kubafasha.
Abatangaje aya makuru bavuga ko igikorwa cyo kubaka cyahagaritswe, ndetse ko uyu muturage yafunzwe nyuma yo kutishyura ihazabu y’ibihumbi 200 Frw yari yaciwe kubera ko ari umukene.

Meya avuga ko ikibazo cyatewe no gukoresha ibiti mu isakaro
HANGA NEWS yavuganye na Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, kugira ngo yumve uruhande rw’ubuyobozi kuri iki kibazo.
Meya yavuze ko atari azi amakuru avuga ko ari we watanze itegeko ryo gufunga uyu muturage, ariko asobanura ko ikibazo cyaturutse ku buryo iyo nzu yubakwagamo.
«“Yarimo kubaka arenga ku mabwiriza, akoresha ibiti mu isakaro kandi bitemewe. Twaramufashe, acibwa amande ntiyayatanga akomeza kubaka, ni yo mpamvu yafunzwe,”»
Meya Habarurema yavuze.
Ibi bisobanuro by’ubuyobozi bitandukanye n’ibivugwa n’abari hafi y’uyu muryango, bavuga ko inzu yubakwaga yari igenewe umuturage utishoboye kandi ko yari ifite ibyangombwa byo kubaka.

Umuterankunga avuga ko yari agamije kumufasha kubona aho aba
Safari Adrien, umwe mu bari bafashije Mukandayisenga kubona inzu, akaba ariwe watanze ikibanza cyo kumwubakiramo yavuze ko ababajwe n’uko iki gikorwa cyahagaritswe ndetse n’uko uyu mubyeyi yafunzwe.
Safari avuga ko Mukandayisenga ari umupfakazi ufite abana bane, kandi ko bari bamaze gutangira gahunda yo kumwubakira kugira ngo abone aho abana be baba.
«“Birababaje kuba Meya afunga n’umupfakazi w’abana bane, ubu bari kwangara ntibiga amuziza ibintu yakemura muminota mike cyane. Icya mbere, yubakaga afite ibyangombwa; ikindi ari mu baturage batishoboye batagira aho kuba. Yagakwiye kuba yishimiye ko abonye abafatanyabikorwa akaza tugafatanya gusoza kubaka iyinzu vuba cyane ko hari nibyago byinshi ko imvura iguye ari nyinshi yasenyuka”»
Safari Adrien
Yongera ho ko kugeza ubu atazi impamvu yihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uyu mushinga wo kubakira uyu muryango kuko agace inzu irimo hari inzu nyinshi ziri kubakwa hifashishijwe ibiti kandi imirimo yabo irakomeje.

Abaturage bibaza ku buryo amabwiriza ashyirwa mu bikorwa, hari izindi zirimo kubakishwa ibiti imbere yayo ku muhanda,urugero iyo.
Abaturage bo mu Kagari ka Buhoro bavuga ko hari izindi nyubako zirimo kubakwa muri ako gace, harimo izikoresha ibiti mu isakaro.

Iyo iri kubakwa ku muhanda, hakoreshwe ibiti.

Iyo niyo yari kubakirwa uyu mupfakazi hakoreshwe ibiti. Yarafunzwe mu gihe abandi ibikorwa bikozeje..haracyekwa ruswa mu myubakire mu karere ka Ruhango.

Abaturage bati, nizi bazibagarike niba itegeko rireba Bose…
Ibi byatumye bamwe bibaza niba amabwiriza abuza gukoresha ibiti mu isakaro ashyirwa mu bikorwa ku nyubako zose mu buryo bumwe!?
Gusa, kuba hari abandi bakoresha ibiti mu nyubako zabo ntibihita bigaragaza ko ibikorwa byabo byemewe arko hakwibazwa impamvu Mukandayisenga numufundi we Nyandwi aribo bafuzwe muri ako gace. Hakenewe kumenyekana ibisabwa n’amabwiriza y’imyubakire ndetse n’uko byakurikijwe kuri buri nyubako.
Ubuyobozi bw’akarere burasabwa gusobanura ibikubiye muri gahunda yo kumwubakira.
Niba iyi nyandiko ihari kandi ikemeza ko uyu mubyeyi yari yarashyizwe muri gahunda yo kubakirwa, haracyakenewe ibisobanuro birambuye by’ubuyobozi ku bijyanye n’uko iyo gahunda yari iteganyijwe, ibyangombwa by’inyubako, ndetse n’impamvu kubaka byahagaritswe.
Ibyerekeye ifungwa rye
Amakuru HANGA NEWS yahawe avuga ko ubwo iyi nkuru yategurwaga, Mukandayisenga numufundi we Nyandwi yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango aho amaze iminsi itanu.
Meya Habarurema yavuze ko yafashwe nyuma yo gucibwa ihazabu y’ibihumbi 200 Frw, ntiyishyure, agakomeza ibikorwa byo kubaka.
Gusa tukibaza uko baca amande utishoboye wubakirwa binyuze mumihigo yo gufasha utishoboye.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyaha akurikiranweho, igihe yamaze afunze n’icyemezo cy’urwego rw’ubutabera ku ifungwa rye, ntabwo ntabwo byari byaboneka.
Iki kibazo cyatumye havuka ibibazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agenga imyubakire mu Karere ka Ruhango, cyane cyane ku nyubako z’abaturage batishoboye.
Ikibazo nyamukuru gisigaye ni ukumenya niba Mukandayisenga yarubakaga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, niba ibyangombwa yari afite byari bikiriho kandi byuzuye, ndetse n’uko ihazabu yaciwe n’ifungwa rye byubahirije inzira ziteganywa n’amategeko.
Ku birego bivuga ko ivangura mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’imyubakire, nta gihamya yigenga HANGA NEWS yari ifite igihe iyi nkuru yatangwaga. Ibyo birego bikwiye gukorwaho iperereza n’inzego zibifitiye ububasha mbere yo gufata umwanzuro.
HANGA NEWS izakomeza gukurikirana iki kibazo no kugeza ku basomyi ibisobanuro by’inzego bireba, cyane cyane ku bijyanye n’ibyangombwa by’iyi nyubako, ihazabu yaciwe ndetse n’impamvu y’ifungwa rya Mukandayisenga Nadine.

