Kamonyi:Umurambo w’umugabo wasanzwe mu muhanda rwagati

Mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo umurambo wa nyakwigendera, wasanzwe mu muhanda rwagati uva ku Ruyenzi werekeza Igihara.

Uyu nyakwigendera ubusanzwe yakoraga akazi ko kotsa inyama muri aka gace ,uwari ucumbikiye uyu nyakwigendera yavuze ko baherukanaga kuwa kane hari taliki 2/2/2023.

Yagize ati “ Twaherukanaga kuwa kane, kuko yavuye mu rugo ambwira ko agiye gushaka inzu yo kubamo, gusa aza kumpamagagara ambwira ko inzu yayibuze agiye kugaruka mu rugo nkongera nkamuha icumbi.

Narategereje ndaheba, ntungurwa nuko saa cyenda z’ijoro kuri iki cyumweru nabyukijwe n’inzego z’umutekano Polisi ndetse na RIB bambwira ko nyakwegendera bamusanze mu muhanda yapfuye.

Ngiye kureba nsanga ni mucoma wa pfuye, afite ibikomere bimeze nkaho hari ibintu bamujombye mu mutwe.

Umudamu uturiye aha habereye aya mahano, we yatangarije ko yasanze afite ibikomere by’imihoro ku mutwe ndetse no ku bindi bice bigize hariho ibikomere.

Gusa umuyobozi wa karere ka Kamonyi Dr NAHAYO Sylivere mu kiganiro yagiranye na BTN TV, dukesha iyo nkuru yavuze ko amakuru bayamenye ariko uyu nyakwigenda ashobore kuba yazize impanuka yo mu muhanda.

Nkuko abaturage bo muri aka gace ba muhaye amakuru, ngo kuko yari yasinze cyane agenda adandabirana mu muhanda, gusa avuga ko iperereza rigikomeje hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *