Kigarama:Ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira bwakomereje mu bana bafite ubumuga
Umurenge wa Kigarama,akarere ka Kicukiro, urakataje mu bikorwa by’imihigo y’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bikomatanyije no kurwanya igwingira mu bana.
Uyu wa 16/1/2023, Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro w’ungirije (DDEA), Rukebana Adalbert yifatanyije n’ishuri ry’incuke ECD Hero’s Day, rirererwamo abana bafite ubumuga, riherere mu murenge wa Kigarama, aho yari kumwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama , Umubyeyi Mediatrice , ababyeyi n’inzego z’umutekano bagaburiye abana indyo yuzuye.
DDEA, Adalbert yashimiye abarezi ababyeyi ndetse n’abayobozi mu murenge wa Kigarama uburyo bari Kwita ku bibazo bibangamiye abaturage, ati:'”Ndabashimira ko mwagaragaje umurava mubyo mushinzwe, turi mu mihigo igamije gusiga turanduye ikibazo cy’igwingira mu bana, by’umwihariko kuba muri hano mwita kubana bafite ubumuga niby’agaciro twizeye ko indyo yuzuye bahawe ni kimwe mubyo dushimye bitweretse ko nta mwana uzaba hano agaragaraho ikibazo cy’imirire mibi”.
DDEA , Adalbert nyuma y’umuhango wo guha abana amata, igikoma, no kubagaburira indyo yuzuye, yahise akurikizaho umuhango wo kwereka ababyeyi ndetse n’abana uburyo bakwiriye kunywa amazi asukuye, beretswe Filitire iyungurura amazi , avuga ko ubuyobozi bwayizanye hano mu mu rwego rwo gukomeza kwirinda umwanda n’indwara zikomeka ku mazi mabi.
Umuhango wasojwe, DDEA yifatanyije n’ababyeyi ndetse n’abayobozi batandukanye bateye imboga ku Karima k’igikoni ,aho kazifashishwa mu rwego rwo Kurwanya imirire mibi.
Gitifu wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yabwiye HANGA News ko hano kuri ECD ya Here’s day , harererwa abana 75 , muri bo 69 bafite ubumuga butandukanye.
Gitifu yakomeje avuga ko ibikorwa bijyanye n’imihigo n’ubukangurambaga bwateguwe n’umujyi wa Kigali kubufatanye na Police y’u Rwanda bari ku isonga , ati:”Hari byinshi tumaze gukora, ariko ibiri imbere nibyo bihebuje, Kigarama muraje muyibone mu isura Nshya……, twizeye ko tuzaza mu bambere…. twegukane n’ibihembo”.

DDEA ,arimo kugaburira abana indyo yuzuye.

Yari kumwe na Gitifu w’umurenge wa Kigarama.

DDEA arimo gushyimira umurenge wa Kigarama wateguye iki gikorwa.

DDEA yari kumwe na Gitifu batera imboga ku Karima k’igikoni.

Babazaniye Filitire bazajya bifashisha mu kunywa amazi meza.

