Polisi mu mujyi wa Kigali ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gufata abakekwaho ubujura- CIP Gahonzire arizeza abaturage umutekano usesuye
Polisi mu mujyi wa Kigali ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gufata abakekwaho ubujura
Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali irizeza abaturage gukomeza kubungabunga umutekano, nyuma y’ibikorwa byihariye byo guhangana n’abakekwaho ubujura byatangiye ku wa 7 Nzeri 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye HANGA NEWS kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026 ko ibi bikorwa biri gukorwa ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze.
Yavuze ko Polisi iri guhangana n’abakora ubujura butandukanye, barimo abitwaza intwaro gakondo bagakora urugomo, abashikuza ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga mu kwiba abaturage.

CIP Gahonzire Wellars yagize ati: “Kuva tariki ya 7/9/2026 twatangiye ibikorwa byo gufata abajura baba abitwaza intwaro gakondo bagakora urugomo, abashikuza ndetse n’abakoresha ikoranabuhanga bakiba abaturage. Tumaze gufata 15 bakekwaho ibi byaha by’ubujura.”
Umuturage wa Gatsata yasagariwe n’abashakaga kumwiba
Polisi kandi yavuze ko tariki ya 5 Nzeri 2026 yakiriye amakuru y’umuturage witwa Muhimpundu Nathalie, utuye mu murenge wa Gatsata, wasagariwe n’abantu bashakaga kumwambura ubwo yari avuye mu rugo.
Uyu muturage ngo yahise atabaza abaturanyi, maze baratabara, abashakaga kumwiba bahita bahunga.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko Polisi yasuye uyu muturage nyuma y’icyo gikorwa, ubu akaba ameze neza.

Ati: “Uyu muturage twaramusuye, ubu ameze neza. Yagiye kwa muganga aravurwa, ubu ari mu rugo.”
Abakekwaho ubujura 15 bamaze gufatwa
Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhangana n’abajura byibanze cyane mu mirenge ya Gatsata, Jali na Jabana, aho hamaze gufatwa abantu 15 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura.
Polisi kandi yatangaje ko ku wa 12 Nzeri 2026 yafashe abasore babiri bakekwaho ubujura, barimo uwitwa Nyandera Allain ndetse n’undi uzwi ku izina rya Byiringiro.
Polisi ivuga ko Byiringiro asanzwe akekwaho kuba umujura wamenyerewe, ndetse ngo amaze gufungwa inshuro esheshatu.
Polisi iravuga ko ingamba zizakomeza
Polisi mu mujyi wa Kigali ivuga ko izakomeza gukaza ingamba zo guhangana n’ibikorwa by’ubujura, inashimangira ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi mu gukumira no gutahura ibyaha.
CIP Gahonzire Wellars yavuze ko abakekwaho gukora ubu bujura hari abamaze kumenyekana, ndetse n’ahakunze gukorerwa ibyo bikorwa hakaba hazwi.
Ati: “Aba bose biba abaturage Polisi izabafata kandi bazaryozwa ibi byaha hakurikijwe amategeko.”
Polisi irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ibikorwa by’ubujura n’ibindi byaha, kugira ngo bifashe inzego z’umutekano kubikumira no kurushaho gukomeza umutekano mu mujyi wa Kigali.
Inkuru: HANGA NEWS | 13 Nzeri 2026.

