Kicukiro-Nyarugunga:Hari umuryango utabaza -Bavuga ko urugo rwabo rwatewe n’abavuye hanze y’igihugu baherekejwe n’uwahoze ari Umusirikare
Mu murenge wa Nyarugunga ,akagari ka Rwimbogo,umudugudu wa Rwinyange,akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, hari umuryango uvuga ko udatekanye nyuma yaho urugo rwabo rutewe kumanywa y’ihangu n’abantu bavuye hanze y’igihugu, baherekejwe n’uwahoze ari Umusirikare.
Mu kiganiro uyu muryango wagiranye n’ikinyamakuru HANGA News kuri uyu wa 12/8/2022, tubasanze aho batuye , bavuze ko bahangayitse bitewe nuko bahohotewe n’abantu bavuye hanze y’igihugu.
Abo bantu bari benshi nkuko abatangabuhamya babivuze harimo uwitwa Sarah Dusenge, mu kiganiro yahaye HANGA News kuri telefoni kubera ko atabashije kuboneka kubera akazi yarimo, yagize ati:”Narimo nigendera mpura n’abantu bari mu modoka 2, imwe yari RAV ifite purake RAF 337K, bamwe bari gukomanga igipangu abandi bari inyuma yacyo mu mudoka, umugore wari mu gipanga yarimo atabaza ababaza icyo bashaka kugipangu ? nyuma nibwo babonye ari gusakuza haza abandi bamubwira ko ntacyo bapfa ngo abakingurire, nabwo yaranze avuga ko atabazi, numvise avuga ko ari ubwa kabiri bagarutse?”.
Uyu mutangabuhamya ,yakomeje avuga ko bafotoraga ubona bafite n’ubwoba, imyuma yanjye haje abasore nka 4 bababonye bahita binjira mu modoka bariruka.
Ibi kandi byemejwe n’umukuru w’umudugudu wa Rwinyange Karangwa Felisani , yabwiye HANGA News ko yatabajwe ahagera asanga bari kwirukira mu modoka bagenda. ati:”Barantabaje njyayo ,hari n’imugoraba mbona barenga mu modoka ,ariko nasanze banyiri rugo bahungabanye hari n’umwana muto urimo kurira ubona ko byamuhungabanyije”.
HANGA News twaje kuganira n’uhagarariye umuryango , atubwira ko bateye adahari, bamuhuruje ahagera asanga bagiye, ati:”Ibyo bakoraga byose babikoraga vuba vuba, bigararagare ko bashakaga guhungabanya umuryango wanjye? nta kizere mfite ko batari kubica bari baherekejwe n’uwahoze ari Umusirikare witwa Cpt Rtd Rutayisire Jean Baptiste uzwi ku izina rya Jyoni, umaze ukwezi agendana nabo bavuye hanze, usibye ko nabakurikiye birangora kubageraho kubera umuvundo w’imodoka nkasanga binjiye mu kibuga cy’indege bacika uko, na Rutayisire ajyana nabo yahise afata indege yerekeza muri Centre Afrurika aho ari mu butumwa bw’amahoro nabo berekeza muri Amerika aho baturutse”.
Amakuru uyu muryango wemeza bafitiye n’ibimenyetso HANGA News batweretse , nuko batewe n’uwitwa Uwimana Claudine ari we Madamu wa Cpt. Rtd Rutayisire, Ugiriwabo Angelique uba muri Amerika, abandi bari basigaye mu modoka bategereje batabashije kubona”.
Intandaro yabyo n’imanza bafitanye mu nkiko , ubu bari kuburana mu rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge, uyu muryango urimo kwishinganisha kubera ko bashobora kugirwa nabi nabo bantu bava hanze y’igihugu bihishahisha bakaba babagirira nabi bagamije kurigisa ibimenyetso.
Urugero batanga n’umusaza Pascal Rurangirwa uzwi ku izina rya Raberijike, watanze ubuhamya bwuko Uwitwa Mukamana Anne Marie, na Ugiriwabo Angelique biyitaga abacikacumu abeshyuza ko ataribo batahigwaga bari mu ishyaka rya MRD ko Se ubabyara Ruhashya ariwe watangaga amabwiriza y’uko bica Abatutsi avuye I Ndera.
Uyu musaza kiganiro ,gito yahaye HANGA News,yagize ,ati:”Nabonye abantu bava mu modoka itwawe na Jyoni ( Cpt.Rtd Rutayisire) barahagarara bahita bangota , bambaza inkuru natangaje ko nzayizira, Kandi ibyo navuze nukuri no muri Gacaca birazwi”.
Yakomeje ,agira ati:”Bashyizeho iterabwoba bavuga ko bashakaga kumenya Kandi ibyo navuze nabyo nzabizira, mfite ubwoba ko bazanyica uriya jyoni turaziranye yari Umusirikare yongoyeho ko nawe ntazatinda kubona ingaruka zibyo navuze, ndishinganisha umunsi nagiriwe nabi muzamenyeko aribo bampohoteye ariko nzaba nzize kuvugisha ukuri”.
Cpt.Rtd Rutayisire , HANGA News twamuhamagaye kuri telefoni twumva iri hanze, yaje kwitaba tumubaza ibyaya makuru arabihakana avuga ko atigeze agera mu Rwanda, Kandi ku itariki 24/7/2022 yari mu bukwe I Butare, no kwitariki ya 30/7/2022 yari mu bukwe I Kigali.
Mu kiganiro gito yagiranye na HANGA News yagize ,ati:”Iyi nkuru sinyishaka, kuko nuyikora nzagukurikirana, yihorere kuko ntabwo mpari ibyo bakubwiye n’amarangamutima, yahise akupa telefoni ”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Genevieve Uwamahoro,iby’iki kibazo yavuze ko atabizi, ati:”Ntabyo nzi kuko ntibatumenyesheje, icyo numva nuko yatanga ikirego muri RIB cyangwa Polisi bigakurikiranwa, ibyo kumuha uburinzi bwihariye nta banyerondo rwabona bahora iwe”.
Tariki ya 9/8/2022 nibwo uyu muryango watewe ,amahirwe utabarwa abateye bateshwa bataragera kumugambi, iki n’ikibazo gisaba inzego bireba kugikurikirana hataragira uhasiga ubuzima.



