Nyamasheke:Baratabariza Umusaza ugiye kwicwa n’Inzara Ubuyobozi Burebera

Mu Muduguru wa Nyagacaca, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa amakuru y’umugabo bigaragara ko akuze ariko ugiye kwicwa n’inzara kandi abayobozi n’abaturanyi be babizi.
Uyu mugabo yitwa Nasson Bagirishya.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo agize amahirwe( nayo adakunze kuboneka kenshi), abona icyo kurya gito kandi nabwo rimwe ku munsi.

Yabwiye bagenzi abanyamakuru ko hagize uwasoma ibye akumva yagira umutima wo gutabara, yamufasha kugira ngo atazashiramo umwuka azize kubura icyo arya kandi hari Abanyarwanda basangiye igihugu kandi bafite umutima wo gufasha.

Arifuza uwamufasha gusunika iminsi kuko ngo ubuzima bwe buri mu marembera.

Abaturanyi be barimo uwitwa Marcel Higiro bavuga ko Bagirishya ari mu buzima bubi kuko yibana mu nzu wenyine.
Ati : “ Twibaza uko ikibazo cya Nasson cyakemuka bikatuyobera, natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho.Tugasaba inzego za Leta iza matorero ko bagoboka uyu mugabo dore ko bavuga ko Imana yigaragariza muri bene bariya badafite kivugira.”

Atuye mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

Afite impungenge ko uriya mugabo ashobora kuziyahura kubera ko ubuzima bwamubihiye.

Undi witwa Marguerite Uzabakiriho nawe aturanye na Nasson.

Asaba abantu bakunda Imana ko bagombye gufasha uriya musaza kuko nawe ari ikiremwa cy’Imana.

Ati :”Gusenga kwa mbere ari ugufasha abatishoboye, indembe n’abari mu bibazo bikomeye.”

Avuga ko iyo Bagirishya abonye umwumbati munini, ari wo ashunaho kugira ngo igifu kidasya ubusa.

Umunyamakuru babajije Umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca icyo bateganyiriza uriya mugabo, avuga ko ntacyo yavuga atabiherewe uburenganzira na Gitifu w’Akagari.

Ngo na Gitifu yamuhamagaye yumvise ko ari abanyamakuru ahita akupa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Mukamasabo Appolonie ntiyitabye telefoni ya, ndetse n’ubutumwa bugufi bamwoherereje ntiyabusubije.

Nta gikozwe uyu musaza araza gupfa azize Inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *