Gasabo-Gisozi:Hafunguwe ishuri rigiye kwigisha urubyiruko n’abakuze imyuga mu gihe gito
Shimiyimana Daniel ,ni umuyobozi w’ishuri Hope training skills Academy, yabwiye HANGA News ko batekereje gushinga iri shuri bagamije kwigisha imyuga urubyiruko n’abakuze batabirengagije mu gihe gito.
Abaziga muri iri shuri , bazajya biga amezi 6 ndetse no munsi yicyo gihe, hishyurwa agahimbazamutsyi gusa k’arimu babigisha kangana n’ibihumbi 40 Rwf.
Ibi byakozwe kubufatanye n’amadini n’amatorero ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ,bazajya bafatanya mukorohereza abafite ubushobozi buke bifuza kwiga imyuga mu rwego rwo kugabanya ubushomeri cyane mu rubyiruko dore ko bafite abanyeshuri bagera kuri 16 abakobwa 14 n’abahugu 2 bigisha harimo 4 bahawe n’umurenge wa Gisozi ,nta mubare ntarengwa n’abandi babyifuza barabandika.
Iri shuri riherereye mu murenge wa Gisozi, ku muhanda wa kaburimbo ahitwa BERETWARI, abanyeshuri biga bataha iwabo.
Imyuga bigisha ni ugutunganya imisatsi n’ubudozi ,mu buryo bugezweho doreko bigishiriza ku mamashini agezweho.
Uwase Djamila ni umukobwa warangije amashuri yisumbuye yabwiye HANGA News ko n’ubwo yarangije amashuri yisumbuye, bidahagije ko yahisemo kwiga umwuga w’ubudozi kugirango bimuhe amahirwe yo kuzihangira umurimo, nawe akazaha akazi n’abandi.
Gitifu w’murenge wa Gisozi Madame MUSASANGOHE Providence, ku kumurongo wa telephone yabwiye HANGA News ko uwo mufatanyabikorwa bamuzi kandi ko yabatse urutonde rw’abo yafasha mu kubona ubumenyi bw’imyuga, anavuga ko ari igikorwa kizaza cyo gushyigikira kubera baje gufasha benshi kuva mu bushomeri.

Uko abanyeshuri baba barimo gukurikirana amasomo.


